BET Awards : Kendrick Lamar yongeye gushimangira ko ari umunyabigwi

5 days ago

Umuraperi ukomoka muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika  Kendrick Lamar Duckworth yaraye yihariye ibihembo bya BET Awards byatangirwaga mu mujyi wa Los Angeles nyuma yo kwegukana uduce dusaga dutanu mu icumi yari ahanganyemo n’abandi bahanzi .

Muri tumwe mu duce yari ahanganiyemo ibihembo harimo umuhanzi w’umwaka ,Alubumu nziza, umuraperi w’umwaka ndetse n’indirimbo ifite videwo yahize izindi .

Mu gisa nko gushimuta ibi bihembo , indirimbo ye yise ‘ Not Like Us ‘ yakoze mu mwaka ushize ubwo yarimo asubizanya bikomeye cyane mu ntambara y’amagambo yari arimo n’umuraperi ukomoka muri Canada witwa Drake niyo yabaye indirimbo ifite amashusho meza  [ Best Video song] , Mu gihe Alubumu ye yise ‘DNX’ yumvikanaho ibihango nk’iyitwa ‘Luther’ yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo umuririmbyikazi SZA   ariyo yahembwe nka Alubumu y’umwaka muri ibi bihembo bya BET Awards .

Nkaho ibyo bidahagije , Kendrick Lamar hamwe na Dave Free usanzwe umutunganyiriza amashusho ya byinshi mu bihangano bye batahanye igihembo cy’umuyobozi w’ikorwa ry’amashusho mwiza [Best Video Director ].

Ntago Kendrick yagarukiyeho kandi kuko yanagarutse akegukana igihembo cyagenewe igihangano cyakunzwe kurusha ibindi kandi cyahuriwemo n’abahanzi barenze umwe , aho indirimbo yitwa Luther yakoranye na SZA ariyo yagihawe .

Mu ijambo yegejeje ku bari bitabiriye ibi birori byari biyobowe n’ikirangirire mu rwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime rurangiranwa Kevin Hart ,  Lamar yagize ati : ” ibi bihembo buri gihe byagizwe ikirango cyo gushyigikira no kwerekana umuco n’ubuhanzi sibyo ? rero ndishimye kuba nkomeje gushyirwa imbere muri buri kimwe byerekana .”

Ibi ni ibihembo ubona ko ahanini byihariwe n’abahanzi basanzwe bakora injyana ya Rap kuko abandi barimo nka Future na Metro Boomin bakunze kwita Young Metro /London young Metro begukanye igihembo cy’itsinda ryahize andi muri ibi bihembo .

Umuraperikazi Doechi wanikomye cyane politike ya Perezida wa Leta zunze z’Amerika zijyanye n’imisoro ndetse no kugerageza gucecekesha abavuga ibitagenda muri uyu mujyi bari mu myigaragambyo y’amahoro akoresheje imbaraga za gisirikare , nawe yegukanye igihembo cy’umuraperi w’umugore mwiza [ Best Female Hip Hop Artist .]

Si ku nshuro uyu muraperi yiganza mu gutwara ibi bihembo bya BET Awards kuko mu mwaka ushize yari yegukanye uduce 8 muri 11 yari ahaganyemo bikomeza kumushyira ku ntebe y’abanyabigwi bakoze amateka ahambaye muri ibi bihembo barimo Mariah Carey , Jamie Foxx ndetse na mugenzi wanamuzamuye witwa Snoop Dogg.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Austria : Umugabo yinjiye mu kigo cy’ishuri yica abanyeshuri 9 ahita anirasa

Next Story

USA : Guverineri wa Calfornia yifatiye ku gahanga icyemezo cya Trump cyo kongera ingabo muri Los Angeles

Latest from Imyidagaduro

Go toTop