Brad Pitt yicujije gutandukana na Angelina Jolie

2 days ago

Umukinnyi w’amafilime w’umunyamerika , Brad Pitt yatangaje ko yicuza amakosa yose yakoze yatumye atandukana n’uwahoze ari umugore we Angelina Jolie  ndetse anemeza ko yagowe n’ubuzima yabayemo nyuma yo gutandukana .

Uyu mukinnyi w’amafilime w’icyamamare yatangaje aya magambo  ubwo yarimo atambuka ku itapi y’umutuku y’ibirori byo gufungura ku mugaragaro filime ye nshya mu mu mujyi wa Mexico City mu gihugu cya Mexico  .

Ubwo yarimo yarimo aganira n’itangazamakuru , Pitt yemeje ko muri buno buzima tubayemo nta kosa na rimwe wakora ntirigusigire isomo ndetse ko iyo iryo somo uryize neza rikuganisha ku ntsinzi .

Ati : ”  Nta kosa na rimwe ritagusigira isomo . icy’ingenzi ni ukwigira ku makosa yawe ugakomeza ubuzima ; ndetse buriya ni nayo rimwe na rimwe atugeza ku ntsinzi iba izakurikiraho .”

Brad w’imyaka 61 yanashimangiye ko magingo aya  ageze mu gihe asobanukiwe neza n’agaciro ko kwegera no kuba hafi umuryango we , inshuti ndetse n’abandi bantu baba bakuzi cyangwa bakugirira urukundo .

Ati : “Inshuti ,umuryango ,ni byose ndetse ni nabyo byubakiyeho ishingiro ry’ubuzima bwa muntu .”

Uyu mugabo uri mu rukundo n’umunyamidelikazi Ines de Ramon yasabye gatanya mu mwaka wa 2o16 yo gutandukana na Angelina Jolie hanyuma mu mpera z’umwaka ushize nibwo urukiko rwemeje ko aba bombi batandukanye byemewe n’amategeko  .

Kimwe mu byatumye gatanya yabo ifata iyi myaka yose kugirango ihabwe umugisha n’urukiko ni impaka n’ukutumvikana ahanini kwari gushingiye ku bijyanye no kugabana inshingano n’uburenganzira ku bana batandatu bafitanye harimo na babiri b’impanga bari bakiri  bato .

Nubwo aba bombi bafitanye abana bagera kuri batandatu babyaranye barimo Shiloh , Zahara , Pax ,Maddox n’impanga Vivienne na Knox ; byemezwa ko nta n’umwe uri mu buzima bwa hafi bwa se haba mu buryo bwo kubonana cyangwa kumufasha .

Ibi ahanini byemezwa ko byaturutse ku kuba Angelina Jolie yarisabiye urukiko ko havanwaho indezo yatangwa na Brad Pitt avuga ko afite ubushobozi bwo kubarera kandi ko akeneye amahoro arambye y’umuryango .

Muri iki kiganiro , Brad yatanze yanemeje ko nubwo yaciye muri ibi bihe byari byuzuyemo akababaro ;ko kuri ubu we na Ines Romona bamaranye hafi imyaka 2 bakundana bameranye neza mu munyenga w’urukundo .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuraperi Jay-z yariwe miliyoni y’amadolari muri betting

Next Story

Burundi : Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibemeranya n’ibyavuye mu matora yatsinzwe 100% n’ishyaka rya Perezida

Latest from Imyidagaduro

Go toTop