Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD – FDD mu gihugu cy’u Burundi ryegukanye imyanya yose yo mu inteko ishinga amategeko mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko yabaye tariki ya 5 Kamena 2025 nkuko byemejwe na Komisiyo y’iki gihugu y’amatora .
Mu muhango wanaciye kuri televiziyo y’igihugu wo gutangaza ibyavuye mu matora y’abagize inteko inshinga amategeko yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi , Ntahorwamiye Prosper usanzwe ari umuyobozi wa komisiyo y’amatora y’iki gihugu yatangaje ko ishyaka CNDD-FDD ryabonye amajwi angana na 96.5% ndetse ko nta rindi shyaka ryagejeje amajwi 2 %.
Nkuko byanditse mu itegeko nshinga ry’iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika kugira ngo ishyaka rigire urihagararira mu nteko inshinga amategeko rigomba kuba ryagejeje amajwi angana n’ijanisha rya kabiri mu matora ; ibyo bisobanuye imyanya yose izagabanwa n’ishyaka rya CNDD – FDD .
Nubwo hari benshi bakomeje kwibaza ku migendekere y’aya matora cyangwa niba yarakozwe mu mucyo no mu bwisanzure ; Ntahorwamiye nawe ntiyabiciye ku ruhande yavuze ko hari udukosa twabayemo gusa ngo twagiye dukosorwa .
Ati : ‘hari udukosa tumwe na tumwe twagiye tugaragaramo byumwihariko mu ikoranabuhanga twakoresheje mu gukusanya amajwi yabonetse gusa twaje gukosorwa .’
Mu gihe ibi byavuye mu matora bitegerejwe ko bizemezwa n’urukiko rw’iki gihugu rushinzwe kurengera no kubahiriza itegeko nshinga ku ya 20 Kamena ;abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kumvikana hirya ho niho bavuga ko uku kwiganza mu majwi kw’ishyaka riri ku butegetsi kudaciye mu mucyo habe na gato nkuko byatangajwe na Olivier Nkurunziza usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka Uprona ryagize amajwi 1.38% .
Ati : “Ntago bibaho ibi ni ukwica demokarasi mu buryo bukomeye kandi aya matora yaribwe cyane . Ni gute wavuga ko CNDD- FDD yagize ijana ku ijana mu uturere hafi ya twose tw’igihugu nkaho abantu bose bitabiriye amatora cyangwa nta wifashe .”
Kurundi ruhande , ishyaka rya CNL rifatwa nk’irihagarariye andi yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Evaritse Ndayishimiye ryemeje ko ku munsi w’amatora ryagiye rishyirirwa ku ruhande bamwe mu bayoboke baryo ,kubafunga ntacyo bakoze no kubahiga bukware byose bigamije ko badatora .
Iri shyaka rikomeza ryemeza ko bamwe mu baturage biganjemo abatarize bagiye babwira ikimenyetso batoraho rimwe na rimwe bikanakorwa ku ngufu , abandi bakagera kuri site y’itora basanga impapuro zaramazwe kuzuzwa kandi ngo ibi byose bigakorwa mu nyungu z’ishyaka CNDD -FDD .
Nubwo iki gihugu cyari muri aya matora mu minsi ishize, ntago byabujije Banki y’isi gusohora raporo ikigaragaza nka kimwe mu byugarijwe n’ibibazo by’ubukungu bikomeye ku isi ndetse ikanemeza ko ari cyo gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi na miliyoni 9 z’abaturage babayeho mu munsi w’umurongo w’ubukene .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.