Columbia : Abantu 7 barimo n’abapolisi bapfiriye mu bitero by’inyeshyamba

4 days ago

Abantu bagera kuri barindwi bitabye Imana nyuma yo kugwa mu nkubiri y’ibitero bya missile zatewe mu gace ka Cali gaherereye mu majyepfo y’uburengerezuba bw’igihugu cya Colombia .

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo ,Minisiteri y’Ingabo yo muri iki Gihugu yatangaje ko ibi bitero byakozwe hifashishijwe ibinyabiziga birimo moto, imodoka ndetse n’indege itagira abapilote [ Drone] zose byemezwa ko zari zihetse ibi bisasu byaturitse bigahitana ubuzima bw’aba bantu.

Uru rwego kandi rwakomeje rushimangira ko hari ibindi bitero byagabwe kuri uwo munsi inshuro zirenga 12 mu gace ka Cauca ndetse no muri Valle del Cauca .

Ibi bitero bikekwa byaba byagabwe n’umutwe utavuga rumwe na Leta ya Bogota witwa Revolution Armed Forces of Columbia ahanini byabasiye ahantu higanje inyubako z’ibiro by’igipolisi cy’igihugu muri kano gace , inzu z’ubucuruzi ndetse n’ahandi hantu hakunze guteranira abantu benshi .

Amakuru agera ku kinyamakuru Umunsi.com yemeza kandi ko abapolisi babiri baba bari mu bahitanywe n’ibi bitero byagabwe mu Mujyi wa Cali usanzwe ufatwa nk’uwa gatatu munini muri iki gihugu giherereye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo .

Inzego z’umutekano muri kano gace zemeze ko impamvu uyu mutwe wahisemo kugaba ibi bitero bingana gutya muri kano gace ari mu rwego rwo kwihorera kuri leta nyuma y’iminsi nawo ugabweho ibitero simusiga  n’igisirikare cy’iki gihugu bigahitana bamwe mu bayobozi bawo bakuru utibagiwe no kuwushegesha mu buryo bw’intwaro .

Ibi bitero bibaye mu gihe hari hashize iminsi mike muri iki gihugu hapfubijwe umugambi wo kwivuga Manuel Uribe uri guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu ubwo yarimo atanga imbwirwa ruhame ku barwanashyaka be mu murwa mukuru Bogota .

Kuri ubu ,Uribe usanzwe abarizwa mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho rya Conservative Democratic center yamaze kubagwa nyuma yo kuraswa ariko ntiyitabe imana .

Mu Mijyi itandukanye yo muri iki gihugu , umutekano ntago wifashe neza  kuko abaturage ku bwinshi bari mu myigaragambyo bamagana ikibazo cy’umutekano muke nubwo inzego z’ubuyobozi zo zemeza ko zakajije ingamba zo kongera imicungire y’umutekano byumwihariko muri iki gihe cyegereje amatora y’umukuru w’igihugu .

Si ubwa mbere ibihe nk’ibi byaba byadutse muri iki gihugu kuko mu myaka yo mu 1980 kugeza 1990  iki gihugu cyari cyugarijwe n’ikibazo cy’iyicwa ridasobanutse ry’abavuga ibitagenda ndetse n’iterabwoba ryari rimaze gufata indi ntera .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abahanzi Davinshi na Sarah bashyize hanze indirimbo nshya yuje ubutumwa bubohora

Next Story

Uwahoze ari Perezida wa Brazil yahakanye ibyaha aregwa byo gutegura coup d’etat

Latest from Hanze

Go toTop