Ubuyobozi bw’igipolisi cya Columbia bwatangaje ko kuwa gatandatu bwataye muri yombi umwana w’umukobwa w’imyaka 15 ucyekwaho gushaka kwica Miguel Uribe , umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi urimo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ateganijwe kuba muri 2026 .
Ku munsi wejo tariki ya 14 Kamena 2025,nibwo polisi ya Columbia yatangaje ko hafashwe ucyekwaho kugira uruhare mu mugambi wapfubijwe wo kwivugana Miguel Uribe usanzwe ari umukandida w’ishyaka Democratic Center ubwo yarimo atanga imbwirwaruhamwe ku bayoboke b’ishyaka rye bari bateraniye mu murwa mukuru Bogota .
Indi nkuru wasoma bifitanye isano : COLUMBIA : Abantu 7 barimo n’abapolisi bapfiriye mu bitero by’inyeshyamba .
Ku ya 7 Kamena ,ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza nibwo Manuel Uribe Turbay w’imyaka 39 yarashwe amasasu abiri ,aho rimwe ryamuhamije mu mutwe irindi mu kaguru gusa azakurokoka .
Byinshi mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu byemeza ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 wamaze gutabwa muri yombi ndetse n’undi muntu umwe ushinjwa kuba yaracungiye hafi imyiteguro y’iki gitero bahawe akayabo k’angana n’ibihumbi bine by’amadolari kugirango barase uyu munyapolitike .
Polisi ya Colombia yatangaje ko uyu mwana yafatiwe mu gace k’ishyamba rya Amazon gaherereye mu ntara ya Caqueta gusa nta yandi makuru arambuye yigeze itangaza ajyanye n’uruhare rw’uyu mwangavu mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iki gitero .
Ubwo aba bombi bakorerwagaho iperereza ry’ibanze bagaragaje ko nyir’ugushaka kw’iki gitero ari umunyabyaha ruharwa uba muri Ecuador unayobora kamwe mu duce tuzwiho gukorerwamo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge gaherereye mu nkengero z’umurwa mukuru Bogota .
Kuri ubu Manuel Uribe Turbay uri gukurikiranywa n’abaganga mu bitaro byemezwa ko mu minsi mike azaba amaze kumera neza ku buryo yasubukura ibikorwa bye byo kwiyamamaza nkuko ubuyobozi bw’ishyaka rye bwabitangaje .
Mu minsi ishize , Perezida w’iki gihugu Petro Gustavo yatunguye benshi ubwo yatangaza ko gukira k’uyu munyapolitike bitasobanurwa n’amasomo y’ubumenyi [ Science ] ahubwo ko ari imbaraga z’ububasha bwa rurema .
Ati : ‘ugukira kwe ntibishora gusobanurwa n’ubumenyi cyangwa ubuvuzi ubwo ari bwose ahubwo ni ugushaka kw’imana ‘ .
Magingo aya ,Uribe n’ishyaka rye rya Democratic Center ryabaye rihagaritse ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.