Umuhanzi Diamond Platinumz uri mu gihugu cy’Ubwongereza yongeye kuvugisha abatari bake nyuma yo gusaba abakunzi be kwishyura amayero 55 kugirango bifotozanye .
Ku munsi wejo tariki ya 14 Kamena 2025 nibwo Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platinumz yasozaga ibitaramo yagariraga mu nzu y’imyidagaduro ya Royal Albert Hall iherereye mu gace ka Kensington y’amajyaruguru mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’Ubwongereza .
Ubwo uyu muhanzi ukomoka i Tandale muri Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya yasabwaga kujya kwitabira umuhango wo guhura no gusuhuzanya n’abafana be nyuma y’igitaramo bizwi nka ‘ Meet &greet’ ,yatangaje ko itike abafana baguze ari gutaramirwa gusa ndetse ko bagomba kwishyura andi mafaranga yo kwifotozanya nawe mu gihe nabyo bumva babishaka .
Aho yagize ati ; “Ese amatike mwaguze si ayo kwitabira igitaramo hari ubwo ari ayo kwifotozanya nange muri Meet and Greet?”
Uyu muhanzi ufatwa nk’umwami wa Bongo Flava yanongeyeho kandi ko kwifotozanya nawe bidasaba gusa kuba wishyuye ayo mafaranga ahubwo ko hari n’ibindi byasabwaga birimo kuba urengeje imyaka 16 kandi wambaye neza byo kuba wa kwifotozanya nawe .
Nubwo benshi mu bifuzaga gufatana n’uyu muhanzi ifoto bishyuye aya mafaranga ; iki gikorwa cy’umugabo wa zuchu cyatumye benshi mu bamukurikiranaga bacikamo ibice , aho bamwe bemeza ko atari akwiye guca abakunzi be aya mafaranga , abandi bakemeza ko aya mafaranga ari make ugereranije n’urwego amaze kugeraho mu ruhando rw’umuziki mpuzamahanga .
Kurundi ruhande , hari abandi bafana b’uyu muhanzi bavuga ko iki gikorwa ari igice cy’umwuga w’ubuhanzi kandi ko abafana bishyuye babikoze nta gahato kabayemo .
Muri ibi bitaramo , Diamond yari yatumiyemo abandi bahanzi bakomeye ku mugabane w’Afurika barimo mugenzi we w’umunyatanzaniya Mkambala Mussa Juma wamenyekanye nka Juma Jux ndetse n’umuhanzikazi rurangiranwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria Tiwatope Omolara Savage uzwi nka Tiwa Savage .
Bimwe mu bihe bidasanzwe byabaye muri bino bitaramo , ni aho Diamond yari ku rubyiniro akajya gutoragura ikoti ryari rinazwe ku rubyiniro n’umufana w’umukobwa abafana bakavuza induru .
Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari abibajijweho , Diamond yirinze kubivugaho ibintu byinshi gusa asa nk’ubuteramo urwenya yemeza ko atifuza ko Umugore we ,Zuchu yazareba ayo mashusho .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.