Abarimu bigisha mu bigo bitandukanye biherereye muri Teretwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batangaje ko niba ntagihindutse bagiye gutegura imyigaragarambyo ikomeye nyuma yo kumara amezi asaga 5 badahembwa .
Aba barezi bemeza ko bemeza ko amezi asaga atanu yihiritse badahabwa imishahara yabo kuko ngo baheruka guhembwa tariki ya 5 Mutarama .
Nkuko umuryango wa Caritas usanzwe ufite mu nshingano ibijyanye no kugeza kuri bano barezi imishahara ubyemeza, impamvu nyamukuru yatumye bano barimu bakererwa guhabwa ibyo bagenerwa ahanini yaturutse ku kibazo cy’umutekano muke watewe n’imirwano ikomeje guhanganisha inyeshyamba z’umutwe wa M23 ndetse n’ihuriro rya gisirikare ririmo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC] n’indi mitwe bafatanyaga irimo Wazalendo na FDLR .
Usibye kuba ubuzima bw’imiryango yabo bukomeje kujya ahaga bijyanye no kubura ubushobozi bwo kwigondera iby’ingenzi nkenerwa birimo ibiryo ,serivisi z’ubuvuzi n’amacumbi ; Banakomeza bashimangira ko n’ubushake bwo gutanga ubumenyi ku banyeshuri kuri ubu bugenda bugabanuka ahanini bidaturutse kuri bo gusa ahubwo no kuba nta n’ibikoresho bihagije bihari byo kwifashisha byumwihariko ingwa ndetse n’izindi mfashyanyigisho kubera uburyo bwo kugeza ubufasha muri kano gace busa nk’ubugoranye kubera umutekano muke ukomeje kuharangwa .
Bwana Augstin Sabakaka usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho Ushinzwe Uburezi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nawe yemeje ko ubuyobozi buzi iri sanganya aba barezi bahuye naryo ndetse ko usibye kuba hari abamaze ay’amezi yose badahembwa ; ko hari n’abatandukanijwe n’imiryango yabo kubera ikibazo cy’intambara .
Sabakaka kandi yanakomeje ahamya ko guhera muri Mutarama aba barezi baciye mu buzima butoroshye aho benshi bagiye bagwiza amadeni menshi ndetse bakananirwa kubona amikoro abajyana mu ngendoshuri n’abanyeshuri mu rwego kugirango bashyire mu bikorwa ibyo bigishwa , ndetse ahamya ko nta ni cyizere cya vuba yatanga ko biza gukemuka .
Kuri ubu , Tumwe mu duce twinshi two mu ntara ya Kivu ya Ruguru turimo n’umurwa mukuru w’iyi ntara wa Goma turi mu twamaze kwigarurirwa n’umutwe wa M23 ushamikiye ku ihuriro rya AFC riharanira ko abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahabwa uburenganzira bwabo nk’uko byasinywe mu masezerano ya tariki ya 23 Werurwe mu mwaka wa 2013 .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.