Harvey Weinstein wamamaye muri Hollywood yahamijwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

4 days ago

Umuyobozi  w’amafilime rurangiranwa wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ,Harvey Weinstein yahamijwe n’urukiko rwo mu mujyi wa New York icyaha cyo gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore batandukanye abizeza kubaha akazi .

Uyu mugabo w’imyaka 73 wamenyekanye cyane mu ruganda rwa sinema rwo muri Amerika [ Hollywood] yahamwe n’ibi byaha byo gusambanya abagore batandukanye nyuma yuko urubanza rwe rwari rwabaye muri 2020 rwongeye kujuririrwa hanyuma urukiko rugategeka ko imyanzuro yaruvuyemo  iteshwa agaciro .

Ubwo yagirwaga umwere muri uyu mwaka , icyo gihe Weinstein yaregwaga gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bamwe mu bakobwa batandukanye bifuzaga kuba abakinnyi ba filime barimo Jessca Mann mu mwaka wa 2013 ,Miriam Haley mu 2006 na Kaja Sokola mu 2002 .

Nubwo hari abagore barenga ijana bemeza ko bagiye bafatwa ku ngufu na Weistein mu bihe bitandukanye byumwihariko iyo babaga bashaka kugira serivisi bamushakaho nko kwinjira muri Hollywoood ; uyu mugabo wari witabye urukiko ari mu igare ry’abamugaye yatangaje ko nta muntu yigeze ahohotera cyangwa ngo asambanye ku gahato kuko buri gihe habaga habanje kubaho ukumvikana mbere yo kubonana .

Kurundi ruhande rw’ubushinjacya bwo bushinja Harvey kwifashisha ububasha yari afite muri kiriya nk’iturufu yo guhohotera aba bana b’abakobwa abizeza kubaha akazi ko gukina amafilime nubwo abanyamategeko be bemeza ko  aba bagore aribo babanje kuza babimwisabira ndetse bakanabikora ku bushake ahubwo ko babajwe no kubona babuze amahirwe yo kwamamara muri sinema .

Nubwo kandi yahamwe n’ibi byaha biteganijwe ko uyu wahoze ari umuyobozi w’amafilime agomba kubanza gusoza igifungo cy’imyaka 16 yari yarakatiwe  nyuma yo kongera guhamwa n’ibyaha nk’ibi byo guhohotera abakobwa batanu muri leta Califonia mu mwaka wa 2022 .

Weinstein Harvey wahoze ari umuyobozi w’inzu ikomeye itunganya amafilime wanatunganije zimwe mu zamenyekanye mu myaka yatambutse nka ‘Shakespeare in Love and Pulp Fiction’ashobora kuzamara ubuzima asigaje kuri iyi isi muri gereza kuko buri munsi hagaragara abandi bagore benshi yagiye akorera iri hohoterwa ahanini binyuze mu bukangurambaga bwiswe #Me too , bugamije gushishikariza buri mugore wese wakorewe aya mahano guhaguruka agatanga ikirego cye .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Taraji Penda Henson umugore warijije benshi muri Filime yiswe Straw

Next Story

Universal Music Group East Africa yasinyishije Ariel Wayz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop