Intambara ya Iran na Israel : Urunturuntu n’ukwisubiranamo gukomeje kuba kose hagati ya Trump na Netanyahu

6 hours ago

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Donald Trump yihanangirije Minisitiri w’intebe wa Israel , Benjamin Netanyahu kwirinda kongera kurasa misile kuri Iran ndetse no guhagarika ibikorwa byose bya gisirikare yateganyaga gukora .

Mu butumwa yatambukije yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ,kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kamena Trump yihanangirije leta ya Tel Aviv kongera kurasa kuri Israel ndetse ko niramuka ibirenzeho bizafatwa nko kurengera .

Aho yanditse ati : ‘Israel , ntimwigere murasa izo misile . Nimuramuka mubikoze , bizafatwa nk’ubushotoranyi bukomeye ,mugarure abapiloti banyu nanaha ..’

Uyu muyobozi kandi yanongeyeho ko Israel itongera kurasa muri Iran ndetse ko n’indege z’intambara zari ziteguye kuharasa zigomba guhita zisubira iwabo hagatangira kubaho agahenge kemeranijweho  .

Mu kanya kahise gakurikiraho , Trump yahise yongera kwandika amagambo yatunguye benshi , aho yashimangiye ko ‘Iran itazongera kubaka izindi nyubako zo gukoreramo ibisasu bikozwe mu bumara bwa nikeriyeri .’

Mu kiganiro cyahise gicishwa kuri nyinshi muri televiziyo zo muri Amerika , Trump yaciye amarenga ko umubano we na Netanyahu ushobora kuba wifashe nabi .

Aho yagize ati : ‘ dufite ibihugu bibiri  bimaze igihe kinini biri mu mirwano  gusa sinzi ibyo biri gupfa .’ Nkuko yabitangaje mbere yo kwinjira mu ndege ye ya Air Force One .

Ibi bitangajwe nta minsi myinshi itambutse , Trump atangaje ko Amerika yarashe ibisasu ku bigo bikomeye bya Iran byemezwa ko bikorerwamo ubushakashatsi bw’intwaro za nikeriyeri ndetse bigahamya ku ntego .

Mu buryo busa nk’ubuvuguruzanya kandi, Minisitiri w’ingabo za Israel , Israel Katz ,yatangaje ko we ubwe yategetse igisirikare cye gutera leta ya Tehran nyuma yuko bivugwa ko bivugwa ko yarashe ibisasu byishe agahenge .

Mu gihe ibisasu bya Iran byari byerekejwe ku kigo cya gisirikare cya Amerika muri Qatar ariko ibyinshi bikagenda biburizwamo ,Trump yanashimiye uruhare rw’abanya-Qatar mu gutuma ibiganiro biganisha ku mahoro bigenda neza hagati y’ibihugu byombi .

Iran yo imaze gutangaza ko nayo yemeye amasezerano y’agahenge na Israel nkuko byemejwe n’akanama k’iki gihugu gashinzwe umutekano kazwi nka [ Supreme National Security Council ] gusa ariko kanavuga ko katizeye na gato Tel Aviv ndetse ko igisirikare cyayo gihora cyiteguye gusubiza mu buryo bukomeye igihe cyose aya masezerano yakicwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ice Spice yatangaje ibyatunguye benshi ku mubano wa Taylor Swift na Travis Kelce

Latest from Hanze

Go toTop