Guverinoma ya Iran yatangaje ko yiteguye kurasa ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igihe cyose ibiganiro byerekeye imikoreshereze y’intwaro za nikeriyeri biteganijwe hagati y’impande zombi byagenda nabi nkuko Perezida Trump aherutse kubicamo amarenga .
Ku munsi wejo ku wa gatatu nibwo Leta ya Iran yatangaje ko igomba kuzarasa ibirindiro bya gisirikare by’ Amerika biherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu igihe cyose ibiganiro biteganijwe kuba hagati y’ibi bihugu bitagenda neza nkuko Donald Trump aherutse gutangaza ko nta mahirwe abiha yo kugenda neza .
Mu kiganiro n’itangazamukuru yagize ku munsi wejo ,Umuyobozi w’ikirenga wa Iran , Ayatollah Ali Khamenei yemeje ko leta ya Washington nta jambo rikomeye igomba kugira muri bino biganiro ahubwo ko ifite amahitamo amwe gusa yo kwemera naho mu gihe babyanga ko bazihita bagabwaho ibitero bikomeye cyane .
Ndetse Ali yaje yunguranira ibyo Aziz Nasirzadeh usanzwe ari Minisitiri w’ingabo yari yatangaje ku munsi wabanje ko igihe cyose ibi biganiro byagenda nabi , leta ya Tehran ntibone ibyo yifuza muri aya masezerano , ibirindiro bya gisirikare by’Amerika biherereye muri iki gihugu ariho hantu hibanze hazabanza kwatakwa .
Aho yagize ati : ” Nahoze numva bamwe mu bayobozi bo kurundi ruhande bavuga ko nta cyizere baha ibyo gutanga umusaruro kw’aya masezerano..gusa ibihano nibiramuka ari twe bigiyeho cyangwa tugatsikamirwa , ibirindiro byabo biri mu gihugu bizahita bihinduka umuyonga .”
Abasesengurira hafi ibya politike mpuzamahanga twaganiriye bemeza ko uyu mujinya w’abategetsi ba Iran ahanini usa n’uwazamuwe n’amagambo ya Perezida Donald Trump aherutse gutangariza mu kiganiro cyizwi nka Pod Force One cyashyizwe ahagaragara ku wa mbere avuga ko muri we ari kumva ko ibiganiro biteganijwe kuzabahuza na Iran nta musaruro bizatanga .
Ati : ‘Nange sinzi impamvu , gusa muri njye ndi kwiyumvamo ko biriya biganiro nta kinini byageraho kubera ko bariya bantu [ Iran] si njya mbizere byuzuye pe .”
Muri iki kiganiro kandi Perezida Trump yanongeye gushimangira ko nubwo amasezerano yasinywa cyangwa ntibikorwe ,igihugu cye kiteguye gukoresha imbaraga zifatika mu kubuza Iran kongera gukora intwaro zo mu kinyabutabire cya nikiriyeri .
Magingo aya ,Iran bibarwa ko hafi mirongo itandatu ku ijana y’intwaro ikora ziba zikoze muri iki kinyabutabire kizwiho kugira uburozi bukabije no kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima ndetse ibi inabikora inarengejeho hafi 3.67% ushingiye ku ngingo zemeranijweho mu masezerano nkaya yo muri 2015 .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.