Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza byo muri Kenya rwatangaje ko tariki ya 7 Nyakanga aribwo bazatangira imyigaragambyo izazenguruka igihugu cyose .
Nkuko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku wa gatanu tariki ya 20 Kamena 2025 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’urugaga rwa Kenya National Union of Nurses and Widwives , Seth Panyako , ngo abagize inama nkuru y’ubujyanama bazabanza guhurira i Nairobi mu nama idasanzwe iteganijwe kuba ku tariki ya 27 Kamena 2025 kugirango bige uko iyi myigaragambyo izakorwa .
Iyi nama izabera muri hoteli yitwa Best Western Plus Merdian iherereye mu mujyi wa Nairobi ndetse abanyamuryango basabwe kuza ku isaha y’i saa mbiri zuzuye za mu gitondo .
Panyako kandi yasabye abanyamuryango bose kwitegura no kubwira bagenzi babo kugirango ubwitabire buzagere ku 100 % ,anasaba abakuriye amavuriro guha ikiruhuko cy’iminsi itatu abaforomo n’ababyaza bazitabira iyi myigaragambyo .
Aho yagize ati : “Ntabwo ari inama isanzwe . Turifuza ko abanyamuryango bose bayitabira kuko ari yo izemeza ku mugaragaro itangizwa ry ‘imyigaragambyo yeruye mu gihugu hose .”
Zimwe mu mpamvu z’ibanze zizatuma aba baforomo n’ababyaza bigaba mu mihanda harimo ibibazo byo kuba leta ya Nairobi yarananiwe gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo guhemba abaforomo nkuko biteganywa n’icyemezo cya Komisiyo y’iki gihgu ishinzwe imishahara cyashyizweho umukono tariki ya 12 Nzeri 2024 .
Nubwo byemejwe ko iki cyemezo kigomba kuba cyamaze gushyirwa mu bikorwa muri iki gihugu kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2024 gusa magingo aya hari uterere twinshi tutari twatangira kucyubahiriza biri no mu bikomeje kurakaza aba baganga .
Uru rugaga kandi rwemeza ko ikindi kibazo cyatumye bafata iki cyemezo ari ikijyanye nuko abakozi bari muri gahunda yiswe Universal Health Coverage batigeze bahabwa amasezerano y’akazi ahoraho ndetse ibi bituma bakora badashyize umutima hamwe kubera ubwobwa bwo gusezererwa ku kazi ndetse n’ubusumbane bugaragara mu mishahara .
Panyako yanibukije ko urugaga ayobora rwabanje guha leta ya Kenya igihe cyo gukemura ibibazo ariko ikavunira ibiti mu matwi .
Ati ; ‘ Twahaye Minisiteri y’ubuzima umuburo wo kuba bakemuye ikibazo mu minsi 26 uhereye tariki ya 26 Gicurasi 2025 ariko ntibagira icyo babikoraho .’
Ivomo : Kenyan Times na Daily Nation

Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.