Kenya : Abaforomo n’ababyaza bashyize hanze itariki yo gutangira imyigaragambyo karundura !

7 hours ago

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza byo muri Kenya  rwatangaje ko tariki ya 7 Nyakanga aribwo bazatangira imyigaragambyo izazenguruka igihugu cyose  .

Nkuko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku wa gatanu tariki ya 20 Kamena 2025  ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’urugaga rwa Kenya National Union of Nurses and Widwives , Seth Panyako , ngo abagize inama nkuru y’ubujyanama bazabanza guhurira i Nairobi mu nama idasanzwe iteganijwe kuba ku tariki ya 27 Kamena 2025 kugirango bige uko iyi myigaragambyo izakorwa .

Iyi nama izabera muri hoteli yitwa Best Western Plus Merdian iherereye  mu mujyi wa Nairobi ndetse abanyamuryango basabwe kuza ku isaha y’i saa mbiri zuzuye za mu gitondo .

Panyako kandi yasabye abanyamuryango bose kwitegura no kubwira bagenzi babo kugirango ubwitabire buzagere ku 100 % ,anasaba abakuriye amavuriro guha ikiruhuko cy’iminsi itatu  abaforomo n’ababyaza bazitabira iyi myigaragambyo .

Aho yagize ati : “Ntabwo ari inama isanzwe . Turifuza ko abanyamuryango bose bayitabira kuko ari yo izemeza ku mugaragaro itangizwa ry ‘imyigaragambyo yeruye mu gihugu hose .”

Zimwe mu mpamvu z’ibanze zizatuma aba baforomo n’ababyaza bigaba mu mihanda harimo ibibazo  byo kuba leta ya Nairobi yarananiwe gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo guhemba abaforomo nkuko biteganywa n’icyemezo cya Komisiyo y’iki gihgu ishinzwe imishahara cyashyizweho umukono tariki ya 12 Nzeri 2024 .

Nubwo byemejwe ko iki cyemezo kigomba kuba cyamaze gushyirwa mu bikorwa muri iki gihugu kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2024 gusa magingo aya hari uterere twinshi tutari twatangira kucyubahiriza biri no mu bikomeje kurakaza aba baganga .

Uru rugaga kandi rwemeza ko ikindi kibazo cyatumye bafata iki cyemezo ari ikijyanye nuko abakozi bari muri gahunda yiswe Universal Health Coverage batigeze bahabwa amasezerano y’akazi ahoraho ndetse ibi bituma bakora badashyize umutima hamwe kubera ubwobwa bwo gusezererwa ku kazi ndetse n’ubusumbane bugaragara mu mishahara .

Soma inkuru bifitanye isano  Ireland : Hatangiye gutabururwa imibiri y'impinja 796 zishwe n'ababikira gatolika !

Panyako yanibukije ko urugaga ayobora rwabanje guha  leta ya Kenya  igihe cyo gukemura ibibazo ariko ikavunira ibiti mu matwi  .

Ati ; ‘ Twahaye Minisiteri y’ubuzima umuburo wo kuba bakemuye ikibazo mu minsi 26 uhereye tariki ya 26 Gicurasi 2025 ariko ntibagira icyo babikoraho .’

Ivomo : Kenyan Times na Daily Nation

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dua Lipa yageneye impano idasanzwe abafana be i Wembley

Next Story

Israel yivuganye undi muyobozi ukomeye mu gisirikare cya Iran na Palestine

Latest from Hanze

Go toTop