Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye igifungo cyo kumara imyaka 30 muri gereza abagabo babiri bafashije abarwanyi b’umutwe wa Al- Shabab kugaba igitero cyishe abarenga 21 mu mwaka wa 2019 .
Ku munsi wo ku wa kane , nibwo umucamanza witwa Diana Kavedza Mochache yahamije ko Abdi Ali Mohamed na Hussein Mohammed Abdile bagize uruhare rukomeye rwo gufasha intagondwa z’uyu mutwe mu buryo bwo kwinjira mu nkambi y’impuzi .
Aba bagabo kandi banahamijwe kugira uruhare rwo gutanga ubufasha bw’amafanga kuri izi nyeshyamba .Ubushinjacyaha bwanashinjije aba bagabo gufasha izi nyeshyamba kubona ibyangombwa by’ibihimbano byanabafashijije gucika inzego z’umutekano kubera ko bari biyoberanije .
Ubwo umucamanza yasomaga uyu mwanzuro yatangaje ko iyo izi nyeshyamba z’umutwe wa Al-Shabab zitaza kubona ubu bufasha zitari kugaba iki gitero muri iyi nkambi .
Aho yagize ati ; “Aba barwanyi ntago bakabaye barinjije intwaro zifashishijwe mu guturitsa ,ariko kubera ubufasha mwatanze byatumye binjiza intwaro zirimo gerinade n’imbunda ziremereye zishe abantu benshi .”
Ku itariki ya 15 Mutarama 2019 ,abantu bitwaje intwaro baturikije kamwe mu duce two mu mujyi wa Nairobi kitwa DusitD2 , abantu 29 bahaburira ubuzima ndetse icyo gihe igisirikare cya Kenya cyahise gitangira kugota aka gace kugirango gifate aba barwanyi ariko barabacika .
Nyuma y’iminsi mike ,ubuyobozi bw’umutwe wa Al – Shabab ufitanye isano rya hafi n’undi mutwe wa Al – Qaeda nawe ugendera ku mahame akomeye ya kisilamu bwahise bwigamba iki gitero ndetse butangaza ko cyaturutse ku magambo ya Donald Trump wayoboraga Amerika muri manda ye ya mbere , wari wavuze ko Jerusalem ari umurwa mukuru wa Israel .
Iki gitero ni kimwe mu bifatwa nk’ibikomeye by’iterabwoba bibayeho mu mateka y’iki gihugu bikozwe n’uyu mutwe nyuma y’isanganya ryo mu mwaka wo muri 2013 , aho izi nyeshyamba zongeye gutera inyubako ndende ikorerwamo ubucuruzi izwi nka Nairobi Westgate Mall zikicamo abarenga 67 .
Umutwe wa Al – Shabab ukunze kugaba ibitero muri iki gihugu mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Leta ya Nairobi kugirango ivane ingabo zayo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia ,aho uyu mutwe wamaze gushinga imizi.
Ivomo : The East African na Al Jaazera .

Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.