Umugabo wo muri Kenya witwa Isaac Khang wahamijwe icyaha cyo kwiba amatelefoni abiri ndetse n’amafaranga abaturage bo mu mujyi wa Nairobi yakatiwe igihano cyo gupfa n’urukiko rwa Kibera ruherereye muri uyu mujyi .
Uyu mugabo wabanje kwiyoberanya imyirondoro ariko akaza gusangwa yitwa Isaac Khang yahamijwe icyaha cyo gucucura abagabo babiri amatelefone afite agaciro k’asaga ibihumbi mirongo itatu n’icyenda by’Amashilingi y’iki gihugu [ 39,000Kshs] ndetse no kwambura abantu amafaranga arenga gato ibihumbi mirongo itatu ubwo yabaga amaze kubatega mu masaha y’ijoro mu bihe bitandukanye .
Ubushinjacyaha bushimangira ko izi telefone yazibye ba nyirazo tariki ya 3 Ugushyingo 2024 ahagana ku isaha y’i saa tanu z’ijoro akabikorera mu gace ka Madiaba kari mu nkengero z’umujyi wa Nairobi ahitwa Dagorettti .
Nkuko ishami rya polisi ya Kenya rigenza ibyaha rikomeza ribishimangira , uyu mugabo yabanje kwiba telefoni yo mu bwoko bwa tecno yari ifite agaciro k’ibihumbi 24 n’akayabo k’amafaranga asaga ibihumbi mirongo itatu abipapuje umuturage warimo ugenda mu masaha y’ijoro .
Ku nshuro ya kabiri ngo yaje nanone kwiba undi muturage telefone igendanwa yari ifite agaciro k’amashilingi ibihumbi cumi na bitanu [Kshs 15000].
Uyu mugabo wamaze gukatirwa urwo gupfa ,urukiko rwanamuhamije ko muri ibi bihe byose yabaga arimo kwiba yifashishaga uburyo bwo gutera ubwoba ndetse n’intwaro ziganjemo iza gakondo mbere yo kwiba aba baturage .
Ubwo yatangazaga uyu mwanzuro wa nyuma wakuye imitima ya benshi babonaga ko usa nkaho udakwiye , Umucamanza Mukuru w’urukiko rwa Kibera, Madame . Christine Njagi yabanje kwibutsa ko nubwo igihano cy’urupfu muri iki gihugu gisa nk’ikitagikoreshwa ariko ko kitegezwe kivanwa burundu mu itegeko nshinga ry’iki gihugu riheruka kuvugurwa mu mwaka wo mu 2010.
Uyu mugabo yari yaratawe muri yombi tariki ya 15 Ugushingo na Polisi yo muri kenya ndetse binatwaye hafi amezi agera kuri atandatu kugirango hatangazwe umwanzuro wa nyuma .
Si ugukatirwa urwo kumanikwa gusa , ahubwo Isaac yanategetswe gusubiza cyangwa agatanga amafaranga angana n’agaciro k’ibyo yari yaribye .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.