Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya yahagaritswe ku mirimo ye nyuma yuko afungiye kuri kasho ya polisi umugore wari utwite inda y’amezi arindwi ndetse bikanamuviramo uburwayi bukomeye .
Umupolisi wari umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Rwanyambo , mu ntara ya Nyandarua muri Kenya yahagaritswe ku mirimo ye nyuma yuko umugore wari utwite inda y’amezi arindwi afungiwe kuri iyi sitasiyo yari abereye umuyobozi n’umuryango we utabizi nkuko ubitangaza .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi wejo n’igipolisi cy’iki gihugu , ryemeza ko uyu mupolisi yahagaritswe ndetse yatangiye gukorwaho iperereza ryimbitse n’abashinzwe kugenzura imyitwarire y’abapolisi ngo ajyanwe mu nkiko nkuko byanashimangiwe na Nyanga Muchiri usanzwe ari umuvugizi wa polisi muri iki gihugu .
Ubuyobozi bwa polisi bwanemeje ko buzakomeza gutanga amakuru ajyanye nuko iperereza kuri uyu mupolisi rizakomeza kugenda .
Nubwo ibijyanye n’amakuru arambuye ku myirondoro y’uyu mubyeyi cyangwa igihe amaze muri uyu munyururu afunzwe bitari byashyirwa ahagaragara , amakuru yemezwa n’umuryango we avuga ko yari afunzwe azira uwa mukoreshaga wari wamureze ko yamwibishije amafaranga agera ku bihumbi cumi n’umunani by’amashilingi ya Kenya; gusa ngo bari bemeye ko bazamwishyura kandi bari bamaze gukusanya agera ku bihumbi umunani .
Aba bagize uyu muryango w’uyu mubyeyi basabye polisi ko yahita arekurwa akajya kwitabwaho n’abaganga kubera uburibwe bukabije amaze igihe anyuramo .
Nubwo kasho za polisi z’iki gihugu zikomeje gutungwa agatoki ku kuba zitubahiriza n’uburenganzira bwa muntu na myinshi mu muryango mpuzamahanga ireberera iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku isi nka Amnesty International na Human Right Watch ; Ubuyobozi bwa polisi bwashimangiye ko bwemera ko uburenganzira bwa buri umwe wese bugomba kubahirizwa muri kenya kandi ko ari inshingano zabo kureba uko bishyirwa mu bikorwa .
Aho bwagize buti : ‘Twe twiyemeje gukomeza kurinda abantu n’ibyabo no gukorera mu mucyo hubarizwa uburenganzira bwa buri umwe ‘.
Polisi kandi yanemeye ko hari ibitaragenze neza gusa ko igiye gukora igishoboka cyose uyu mubyeyi agahabwa ubutabera bumukwiye mu rwego rwo kuzana impinduka zikomeye mu mikorere yabo .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.