Kenya : Umuzunguzayi yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kunigwa akanaraswa mu mutwe na polisi

5 hours ago

Umugabo wakoraga ubucuruzi bwo kuzengurutsa ibicuruzwa mu muhanda ‘ubuzunguzayi’ wo mu gihugu cya Kenya yitabye imana nyuma yo kuraswa na polisi imwitiranije n’abari mu myigaragambyo yo gusaba ubutabera bw’umwarimu witwa Ojwang uherutse kuraswa na polisi mu buryo butavugwaho rumwe  .

Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza abapolisi babiri begera umugabo wari uhagaze mu hakurya y’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru mu mujyi wa Nairobi .

Indi nkuru bifitanye isano wasoma : Tanzaniya ; umukozi wo mu rugo yabyutse asanga ba sebuja bapfuye by’amaherere

Nyuma yo kumwegera ,aba bapolisi bagaragazwa bakubita inkoni inshuro nyinshi ari nako bamuniga mbere yuko umwe asa nk’umwitaza agahita arasa uyu mugabo .

Uyu mugabo wari ufite ibicuruzwa birimo ubupfukamunwa yahise yikubita hasi nyuma yo kuraswa ndetse umuvu w’amaraso uhita utangira gutemba mbere yuko abari aho bahita baza gutabara .

Bitihise , uyu mugabo yahise yihutanwa n’imbangukiragutabara ajyanwa ku bitaro nabyo biri mu mujyi wa Nairobi ajya guhabwa ubuvuzi bw’ihuse gusa akigezwayo ahita  yitaba imana .

Abantu benshi ku mbuga nkorambaga barimo abanyamategeko ,abanyepolitiki ndetse n’abandi bakomeje kumvikana bamagana ubu bwicanyi bwakozwe n’umupolisi wagaragaye arasa uyu mucuruzi utari ufite n’intwaro cyangwa uri kumurwanya .

Odhiambo Faith usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo muri iki gihugu nawe yagaragaje ko ibi bidakwiye na gato ndetse anasaba ko abapolisi bazajya bagezwa imbere y’ubutabera igihe cyose habayeho ibyaha nk’ibi bishingiye ku makosa yabo .

Umwe mu bamaze kugira izina rinini ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu witwa Kimanzi yatangaje ko we adafite igihano yasabira aba bapolisi usibye nabo kubarasa kubera ibyo yiboneye bakorera uyu mugabo .

Aho yagize ati : “Bamurashe mu mutwe hanyuma bahita bamutambuka hejuru nkaho barimo bakandagira ku mucanga.”

Umuhanzi wo muri iki gihugu witwa Shammah Fidel wamamaye nka Chrisma nawe yamaganye iki gikorwa cyigayitse cyakozwe n’aba bapolisi ndetse anashimangira ko ibi byerekana ko inzego z’umutekano zifite uburenganzira bwo gupyinagaza uwo batumva ibintu kimwe .

Aho yagize ati : “Bari kwereka abaturage ko uwo badafite igitekerezo kimwe ku kintu runaka  kumwivugana bishoboka.”

Ibi bibaye nyuma yuko muri iki gihugu hakomeje kugaragazwa uruhare rw’inzego z’umutekano mu rupfu rwa Ojwang Albert , ndetse ko mu minsi ishize umupolisi witwa James Mukhwana  wagaragaye ari kumwica yatangaje ko amabwiriza yo kumuha isomo yaturutse ku muyobozi mukuru wayo witwa Eliud Lagat akanyuzwa ku mukuru  wa sitasiyo ya polisi witwa Talaam Samson nawe akabishyira mu bikorwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Niki Minaj na Cardi B mu rutonde rw’abagore bahinduye amateka ya Hip Hop ku isi – Billboard

Next Story

Amerika : Umugore umaze amezi 4 yarapfuye ubwonko yabyaye umwana muzima !

Latest from Hanze

Go toTop