Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2024 -25 uri kugana ku musozo , ababyeyi n’abanyeshuri benshi barajwe inshinga n’aho bashobora gukura ubumenyi bufatika ku ikoranabuhanga mu gihe cy’ibiruhuko. Ishuri rya Logic Training Center riherereye mu Karere ka Rubavu ryabashyize igorora.
Ishuri kimenyabose Logic Training Center riherereye mu karere ka Rubavu mu Mbugangari rimaze kumenyekana mu gutanga ubumenyi bwimbitse mu masomo arebana n’ikoranabuhanga n’imyuga itandukanye ryashyiriyeho abanyarwanda amahirwe adasanzwe binyuze muri poromosiyo ryise “Vacane Promotion” igamije gufasha abafuza gukoresha ibi biruhuko mu buryo bubafitiye akamaro ku giciro gito .
Iri shuri rimaze gushinga imizi mu gutanga amahugurwa y’igihe gito n’ikirekire rikaba ryamaze kongera gushyiriraho andi mahirwe y’igabanirizwa mu biciro ku banyeshuri baje mu biruhuko byumwihariko bifuza kugira ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze ya mudasobwa , ubumenyi bwo gukora amashanyarazi [ Electricity Installation] , gukoresha no gushyiramo za camera z’umuteka [ CCTV installation] , gukora no kugerageza porogaramu za mudasobwa [ Software develpment] ndetse no gukora ibikoresho byifashishwa muri mudasobwa [ Hardware development] .
Logic Training center yanashyize igorora abanyeshuri basanzwe biga mu mashuri yisumbuye amasomo ajyanye na mudasobwa , aho izabaha amahugurwa [ Trainings ] ku ku mikoreshereze ya Arduino zisanzwe zifashishwa mu kwigisha no gukora imishinga y’ikoranabuhanga ndetse na sisitemu ziba zubatsemo ikoranabuhanga rigenzura ibikoresho cy’ikoranabuhanga bitandukanye [ Embeded system ].
Muri iyi poromosiyo kandi abanyeshuri bose mu byiciro byose bigamo bashyiriweho amasomo y’ikoranabuhanga azajya abafasha kunguka ubumenyi butandukanye guhera ku kwiga gufunga , gufungura no kwandikisha imashini kugeza ku kwiga ku gukora imbuga zifashishwa n’ibigo ku kwamamaza ibyo bikora [Website development ] .
Logic Training center ntitanga ubumenyi mu magambo gusa kuko yifashisha ibikoresho bigezweho ndetse uhabwa ubumenyi agashyira mu bikorwa ibyo yigishwa bigafasha umunyeshuri kuzajya ku isoko ry’umurimo afite ubumenyi bukenewe .
Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iri shuri ,iyi gahunda yashyizweho nk’uburyo bwo kohereza abanyeshuri bifuza kwihugura mu bijyanye n’imikoreshereze ya mudasobwa ndetse n’abashaka kubona ubumenyi buhambaye ku giciro gito .
Abifuza kwiyandikisha cyangwa ibindi bisobanuro kugirango batangire urugendo rwabo rushya rushyira imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga bashobora gusura icyicaro cy’ishuri giherereye mu Mbugangari mu karere ka Rubavu cyangwa ugahamagara ubuyobozi bw’ishuri kuri nimero ya telefone wahamagara cyangwa ukabandikira kuri watsapp :0782275500 .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.