Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Kamena 2025 ,Indege ya sosiyete ya Air India yari itwaye abagenzi bagera kuri 242 yerekezaga mu gihugu cy’Ubwongereza yakoze impanuka nyuma y’iminota 5Â yonyine yari imaze ihagurutse .
Indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner ya sosiyete y’abahinde ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere ya Air India yari itwaye abantu basaga 242 barimo abagenzi 230 n’abakozi b’indege 12 yakoze impanuka nyuma yo kumara iminota 5 yonyine ifashe ikirere yerekeza ku kibuga cy’indege cya Gatwick giherereye mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza .
Amakuru agera ku kinyamakuru Umunsi avuga ko ubwo iyi ndege yari imaze iyi minota ihagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Sardar Vallabhbhai Patel International Airport giherereye mu mujyi wa Ahmedabad yahise itangira kugira ikibazo muri moteri bigateza impagarara n’ubwoba mu bagenzi bari bayirimo ndetse kapiteni wayo asunikirwa guhamagara ikizwi nka Air Traffic Control gisanzwe gikoreshwa igihe cyose indege ihuye n’ikibazo atanga ubutumwa bw’impuruza .
Muri icyo gihe nkuko ibinyamakuru byinshi byo muri kariya gace bikomeje kubitangaza ngo umupilote byabaye ngombwa ko yururutsa iyi ndege yari itwaye abaturage batandukanye barimo Abahinde 159 , Abongereza 53 ndetse n’umwe ukomoka muri Kanada by’igitaraganya .
Iyi ndege ubwo yageraga hasi habayeho gushya kwa bimwe mu bice byayo byumwihariko ibyabanje gukora k’ubutaka nk’amapine n’amababa kubera ko itari ifite uburinganire ndetse no mu mashusho akomeje gukwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibicu by’umwotsi mwinshi w’umukara byuzuye mu kirere cy’aho iyi mpanuka yabereye .
Bubicishije mu butumwa bwatambutse ku rukuta rwayo rwo ku rubuga rwa X ,ubuyobozi bwa Air India bwabanje kwemeza koko iyi mpanuka y’indege yabo yabaye ariko ko nta muntu yahitaniye ubuzima kugeza nubwo hagikusanywa amakuru gusa ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje mu rwego rwo kugeza abakomeretse kwa muganga .
Iyi sosiyete kandi yanemeje ko iri gukorana n’inzego z’iki gihugu zibishinzwe kugirango hamenyekane icyateye iyi mpanuka ndetse ko yamaze gushyiraho umurongo wihariye wo guhamagarwaho n’imiryango yari ifite ababo bari bagiye gukorana urugendo n’iyi ndege .
Iyi mpanuka ibaye nta minsi myinshi itambutse mu gihugu cya Somalia habereye indi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu 5 nyuma yaho indege isanzwe yikorera imizigo ya sosiyete y’abanya- Kenya ya Kenyan Airways ikoreye impanuka muri iki gihugu .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.