Ubuhinde : Indege ya Air India ikoze impanuka imaze iminota 5 gusa ihagurutse !

4 days ago

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Kamena 2025 ,Indege ya sosiyete ya Air India yari itwaye abagenzi bagera kuri 242 yerekezaga mu gihugu cy’Ubwongereza yakoze impanuka nyuma y’iminota 5  yonyine yari imaze ihagurutse .

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner ya sosiyete y’abahinde ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere ya Air India yari itwaye abantu basaga 242 barimo abagenzi 230 n’abakozi b’indege 12 yakoze impanuka nyuma yo kumara iminota 5 yonyine ifashe ikirere yerekeza ku kibuga cy’indege cya Gatwick giherereye mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza .

Amakuru agera ku kinyamakuru Umunsi avuga ko  ubwo iyi ndege yari imaze iyi minota ihagurutse ku kibuga  cy’indege  mpuzamahanga cya Sardar Vallabhbhai Patel International Airport giherereye mu mujyi wa Ahmedabad yahise itangira kugira ikibazo muri moteri bigateza impagarara n’ubwoba mu bagenzi bari bayirimo ndetse  kapiteni wayo  asunikirwa guhamagara ikizwi nka Air Traffic Control gisanzwe gikoreshwa igihe cyose indege ihuye n’ikibazo  atanga ubutumwa bw’impuruza .

Muri icyo gihe nkuko ibinyamakuru byinshi byo muri kariya gace bikomeje kubitangaza ngo umupilote byabaye ngombwa ko yururutsa iyi ndege yari itwaye abaturage batandukanye barimo Abahinde 159 , Abongereza 53 ndetse n’umwe ukomoka muri Kanada by’igitaraganya .

Iyi ndege ubwo yageraga hasi habayeho gushya kwa bimwe mu bice byayo byumwihariko ibyabanje gukora k’ubutaka nk’amapine n’amababa kubera ko itari ifite uburinganire ndetse no mu mashusho akomeje gukwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibicu by’umwotsi  mwinshi  w’umukara byuzuye mu kirere cy’aho iyi mpanuka yabereye .

Bubicishije mu butumwa bwatambutse ku rukuta rwayo rwo ku rubuga rwa X ,ubuyobozi bwa Air India bwabanje kwemeza koko iyi mpanuka y’indege yabo yabaye ariko ko nta muntu yahitaniye ubuzima kugeza nubwo hagikusanywa amakuru gusa ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje mu rwego rwo kugeza abakomeretse kwa muganga .

Iyi sosiyete kandi yanemeje ko iri gukorana n’inzego z’iki gihugu zibishinzwe kugirango hamenyekane icyateye iyi mpanuka ndetse ko yamaze gushyiraho umurongo wihariye wo guhamagarwaho n’imiryango yari ifite ababo bari bagiye gukorana urugendo n’iyi ndege .

Iyi mpanuka ibaye nta minsi myinshi itambutse mu gihugu cya Somalia habereye indi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu 5 nyuma yaho indege isanzwe yikorera imizigo ya sosiyete y’abanya- Kenya ya Kenyan Airways ikoreye impanuka muri iki gihugu .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Universal Music Group East Africa yasinyishije Ariel Wayz

Next Story

Ubushinwa bwakuriyeho imisoro ibicuruzwa bitumizwa muri Afurika

Latest from Hanze

Go toTop