Ubuhinde : Umugeni ukekwaho kwica umugabo we ku munsi w’ubukwe yigemuriye polisi

5 days ago

Umugore wo mu gihugu cy’ubuhinde witwa Sonam Raghuvanshi ufite imyaka 25  y’amavuko yishyikirije polisi  nyuma yo kwivuga umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo agahita ahunga .

Sonam w’imyaka 25 wari utuye mu mujyi wa Indore wo mu ntara ya Madhya Pradesh  arakekwaho  kwivugana umugabo we Raj Raghuvanshi wari ufite imyaka 30 ku munsi aba bombi bari bambikaniyeho impeta ahita ahunga aza kongera kwigaragariza inzego z’umutekano nyuma y’icyumweru .

Ku ya 20 Gicurasi nibwo aba bombi bafashe urugendo rwo kwerekeza mu kwezi kwa buki gusa hashize iminsi abo mu miryango yabo barabashaka barababura ndetse bagira impugenge  babimenyesha inzego z’umutekano kugirango bafatikanye kubashakisha .

Ku itariki ya 2 Kamena nibwo umubiri wa nyakwigendera wasanzwe usa nkaho umaze igihe uvuye mu mwuka w’abazima ndetse unafite ibikomere byinshi ku ijosi binasa nkaho yishwe yabanje gukatwa umuhogo , urambitse hejuru urunigi ,impeta ndetse n’ibyangombwa byamurangaga .

Polisi imaze kubona umurambo wa nyakwigendera mu rusisiro rwa Meghalaya , umufasha we bakomeje kumuburira irengero gusa polisi ikimara kugera aho yasanze umurambo yakoze iperereza ,ibaza amakuru abantu batuye hafi y’iyo nzu bababwira ko uyu mugore yari yakodesheje abicanyi bagera kuri bane kugirango baze kwica Raja .

Nyuma y’icyumweru nibwo , uyu mugore yaje kuboneka mu kabari anahamagara musaza we ngo amufashe ari nabwo nawe yahise ahamagara polisi  iraza imuta muri yombi gusa byasaga nkaho yitanze.

Ubwo yaganirizaga itangazamakuru ryo muri kariya gace ,Umubyeyi w’uyu mugore yatangaje ko umwana we ari umwere ndetse ko ashima Buddha [ Imana abahinde benshi bemera] kuba yamufashije kurokoka amaboko y’abari babashimuse .

Kuri ubu , kandi abagabo bagera kuri 5 bamaze  nabo gutabwa muri yombi nabo bakaba bakurikiranyweho kuba baragize uruhare mu gufasha uyu mugore mu ikorwa ry’iki cyaha cy’ubwicanyi .

Si ubwa mbere inkuru nk’izi zikunzwe kuvugwa muri iki gihugu cya kabiri ku isi gituwe n’abantu benshi nyuma y’ubushinwa kubera inzego z’umutekano w’imbere mu gihugu zidakora neza , dore ko  benshi bazishinja kumungwa na ruswa no gukorana n’aba bagizi  ba nabi ndetse ngo kuri ubu musaza wa Raja watanze amakuru asa nkaho anenga imikorere y’inzego z’ubuyobozi ari kurebwa ikijisho ku kuba yaratangaje amakuru avuga nabi ubuyobozi n’abatuye aka gace .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushinwa na Amerika bemeranije kugabanya imisoro ku mpande zombi

Next Story

Afurika y’Epfo : abanyeshuri 8 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’umwuzure

Latest from Hanze

Go toTop