Ubushinwa bwakuriyeho imisoro ibicuruzwa bitumizwa muri Afurika

3 days ago

Ubushinwa bwatangaje ko bwiteguye gukuraho imisoro yose yacibwaga ku bicuruzwa byinjiraga muri iki gihugu bivuye mu bihugu 53 byo ku mugabane w’Afurika bisanzwe bifitanye umubano mwiza .

Ubushinwa busanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’umugabane w’Afurika byumwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga ndetse bukaba bumaze hafi imyaka 15 buhahirana n’uyu mugabane ndetse hakabarurwa angana miliyoni 125 z’amadolari nk’inyungu yavuye muri ubu bucuruzi ku mpande zombi .

Uku gukurwaho k’umusoro ku bicuruzwa byinjira muri iki gihugu cyo muri Asia bivuye muri Afurika byatangarijwe mu nama yahuje Ubushinwa n’ibihugu by’Afurika igamije kongera ubufatanye ku mpande zombi .

Nubwo Ubushinwa butahise butangaza niba koko iki cyemezo kiri buhite gitangira  gishyirwa mu bikorwa nyuma yuko gitangajwe gusa muri uru rutonde rugari rw’ibihugu rugaragaraho bimwe mu bihugu bisanzwe bifite ubukungu bwifashe neza kuri uyu mugabane nka Afurika y’Epfo ndetse na Nigeria .

Kurundi ruhande ariko , igihugu cya Eswatini ni cyo cyonyine cyo kuri uyu mugabane cyitagaragara kuri uyu mugabane kubera ko gifata agace ka Taiwan gahora karebana ay’ingwe na Leta ya Beijing nk’igihugu kigenga kandi ubushinwa bwo buyifata nk’intara yayo ariko yayitandukanijeho kubera ubushukanyi bw’amahanga .

Mu gihe Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Perezida Donald Trump bakomeje gushyiraho imbogamizi mu bijyanye no kuriza imisoro ku bicuruzwa byinjira muri iki gihugu ; Ubushinwa bunakunze gutumiza byinshi mu byifashishwa mu nganda cyane cyane muri Kongo – Kinshasa,  bwo bukomeje kwigarurira abayoboke ku isoko mpuzamahanga

Iki cyemezo kigiye ahagaragara mu gihe byinshi mu bihugu byo  ku mugabane w’Afurika bihanganye no guhananuka k’ubukungu bwabyo ahanini byaturutse ku misoro y’ikirenga ya gasutamo Trump yategetse ko ishyirwa ku bicuruzwa byinjira ku isoko ryayo  ndetse nkaho ibyo bidahagije iki gihugu kinaherutse gutangaza ubundi bwoko bw’imisoro mishya irimo ingana na 50% izajya icibwa ibicuruzwa bivuye muri Lesotho  ,30% muri Afurika Y’epfo na 14% muri Nigeria .

Mu mwaka wa 2024  , Amerika yatumije ibicuruzwa muri Afurika bifite agaciro miliyari 39.5 z’amadolari ndetse hafi 68% byabyo ntibyigeze bicibwa umusoro mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’ubucuruzi hagati y’iki gihugu n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara byashyizwe muri gahunda yo kugeza ibicuruzwa i Washington bidasabwe umusoro [ AGOA] nubwo bisa nkaho bigenda bicibwa amazi na politike nshya z’ubucuruzi za Donald Trump .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubuhinde : Indege ya Air India ikoze impanuka imaze iminota 5 gusa ihagurutse !

Next Story

Yavuye ku isoko ! ; Dua Lipa yambitswe impeta n’umukinnyi w’amafilime

Latest from Hanze

Go toTop