Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena 2025 , Igihugu cy’ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko byamaze kwemeranya imikoranire ndetse no gucubya umwuka mubi wari umaze igihe ututumba  nyuma y’ibiganiro by’amahoro byahuje abahagaririye ibi bihugu byombi i Londres mu Bwongereza.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa zemeranije gahunda yo koroshya ikijyanye imisoro n’amahoro yacibwaga ibicuruzwa byinjira mu gihugu kimwe bivuye mu kindi nyuma y’ibiganiro by’amahoro byamaze amasaha 48 byigaga ku ngingo ijyanye no koroshya imisoro ku mpande zombi .
Nubwo izi mpande zombi zitari zashyira ahagaragara ibikubiye muri aya masezerano , hari hamaze igihe hacibwa amarenga yuko iyi intambara y’ubucuruzi yaba iri kugana ku musozo nyuma yuko hashyizweho agahenga k’iminsi 90 hagati ya leta ya Beijing na Washington hatubarizwa imisoro yari yarazamuwe .
Biteganijwe ko aba bari bahagarariye ibihugu byabo ku mpande zombi bagomba guhita bakora raporo z’ibyo bemeranijeho muri ibi biganiro bakazishyikiriza guverinoma zabo nkuko Umunyambanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi ,Howard Lutnick yabyutse abitangiriza itangazamakuru .
Lutnick yanongeyeho ko bari gukora uko bashoboye ngo yashyirwe mu bikorwa imyanzuro ikubiye mu masezerano y’ubucuruzi ya Geneva agamije kurinda ko izi mpande ebyiri siza nk’izibumbatiye ubukungu bw’isi zacikamo ibice bibiri zikaba ibice bihanganye .
Uyu muyobozi kandi yemeje ko nk’igisubizo cyihuse cyivuye muri ubu bwumvikane , imisoro ihanitse ku bicuruzwa byose bikozwe mu mabuye y’agaciro byavuga muri Amerika byinjira mu Bushinwa izahita ikurwaho .
Naho Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ubucuruzi y’Ubushinwa , Bwana Li Chenggang yise ibi biganiro ibya kinyamwuga ndetse n’ibyubaka ubukungu bw’isi muri rusange.
Aho yagize ati : “Ndatekereza ko iyi ntambwe itewe ari nziza mu kongera ukwizerana hagati yacu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .”
Ku munsi wejo ,raporo ya Banki y’isi yerekanye ko ikigero cyo kuzamuka k’ubukungu bw’isi cyazamutse mu kugabanuka kuva ku ijanisha rya 2.3 kugera 2.7 mu kwezi gushize bitewe n’izi ntambara z’ubucuruzi ziri kurangwa no kumvishanya bigamije guharishanya hagati ya Leta zunze Ubumwe z’America n’Ubushinwa .
Guhera mu ntangiriro za Mata , Ubushinwa bwatangaje ko bwazamuye imisoro ku bicuruzwa hafi ya byose byinjira muri iki gihugu bivuye muri Amerika kugeza ku 180% by’agaciro ka buri gicuruzwa nyuma y’imyanzuro ya Donald Trump wari umaze gukuba inshuro 2 imisoro icibwa ibicuruzwa bivuye i Beijing.
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.