Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza ,Sir Kier Starmer yatangaje ko igihugu cye kiri gutegura gushyiriraho Uburusiya ibihano bishya bigamije kugabanya ubushobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu .
Mu kiganiro yatanze ku munsi wejo tariki ya 16 Kamena ubwo yiteguraga kwerekeza mu nama igomba guhuza ibihugu 7 bikize ku isi [ G7 World Summit] ;Minisitiri Starmer yatangaje ko igihugu cye kiri gutegura ibihano bishya byitezweho gucogoza ubushobozi bwa gisirikare bw’Uburusiya , mu bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa b’igihugu cya Ukraine .
Indi nkuru wasoma bifitanye isano :Umugabo yaciye agahigo ko kuroba ifi ipima ibiro 31 akoresheje umuheto
Starmer kandi yanavuze ko ibi bihano bigamije gushyira igitutu ku butegetsi bwa Putin kugirango yumve ko nawe akwiye kugira no kwerakana uruhare rwe mu igerwaho ry’amahoro arambye muri Ukraine.
Aho yagize ati : ‘Nkeka ko bigamije gushyira igitutu kuri leta ya Kremlin na Putin kugirango bumve ko bagomba kugira uruhare mu kugerwaho kw’amahoro i Kiev.’
Uyu muyobozi kandi yemeje ko Putin adafite ‘amakarita yose mu ntoki’ agomba kugenda imigendekere y’intambara ndetse anasaba abandi bayobozi kongera igitutu kuri Moscow .
Ni no kuri uyu munsi kandi ,Perezida wa Komisiyo y’Uburayi nawe yahamagariye abandi bakuru b’ibihugu kugabanya igiciro ntarengwa batumizagaho peteroli na gaze mu Burusiya mu rwego rwo guca intege iki gihugu mu kubona amafaranga gishora mu ntambara kirwanamo muri Ukraine .
Nubwo ibi bihano bitangajwe kuri Kremlin ; Perezida wa Leta zunze Amerika , Donald J Trump ubwo yendaga kwerekeza muri Ottawa ahagiye guteranira inama ya G7 Summit yatangaje ko we abona hakwiye kubaho ukwitonda no gushishoza gukomeye cyane mu kubishyira mu bikorwa kubera ko atekereza ko buri gihugu kizabifata kigomba kugerwaho n’igihombo gikomeye cy’amamiliyari y’amadolari kubera ko ubukungu bw’Uburusiya bufite kinini buvuze ku isi byumwihariko ku mugabane w’uburayi .
Ibi bihano birimo kugabaniriza Uburusiya amafaranga buvana mu bucuruzi bwabwo bwa gaze n’ibikomoka kuri peteroli nubwo leta ya Washington itahise itangaza ko izabyitabira mu buryo busa nk’ubwahuranije kuko Trump yatangaje ko ibi bihano byahenda igihugu cye .
Mu gihe buri gufatirwa ibihano bikomeye ku rwego mpuzamahanga ; Mu ijoro ryakeye Uburusiya bwongeye kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote bikomeye byanakomerekeje abagera 24, ndetse mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’ingabo w’iki gihugu mu minsi ishize , yemeje ko Uburusiya butazigera bwemerera n’inshuro n’imwe ko impamvu zo hanze y’imirongo y’urugamba zigena ibikorwa ku rugamba ihanganyemo na Ukraine ishyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.