Umugore w’umuhanzi Tom Close yaragaragaje uburakari budasanzwe nyuma y’amagambo yavuzwe ku mugabo we n’umunyamakuru w’imikino , Ngabo Roben ukorera Radio/Tv10 .
Nyuma yuko Roben yemeje ko Muyumbo Thomas wamenyekanye nka Tom Close ari we muhanzi wa mbere washyizwe hejuru mu buryo budasanzwe ndetse akanashimangira ko nta miririmbiri ye ; Niyonshuti Ange Tricia abinjujije ku mbuga nkoranya mbaga yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’aya magambo we yise ko yuje agasuzuguro .
Aho yagize ati : ‘Aba ni bamwe batacyebuwe hakiri kare , ejo bava aho bagatuka n’igihugu cyababyaye.Ushobora kunenga Tom Close ariko ntugashyiremo abanyamakuru beza ba kiriya gihe , ibigo byatanze ibihembo n’abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.”
Uyu mufasha wa Tom Close kandi yagaragaje uburakari bwinshi bwatumye benshi bakomeza kumwibazaho cyane ubwo yakoreshaga umugani w’ikinyarwanda ugira uti ‘Umwana akina n’ibere rya nyina ,ntakora ku bwanwa bwa se .’
Ku tariki ya 16 Kamena 2025 , ubwo yabazwaga n’umunyamakuru basanzwe bakorana kuri Radio TV10 , Ndahiro Taikun mu kiganiro One on One gitambuka ku muyoboro wa Youtube witwa Narababwiye Tv ; Ngabo yasabwe kuvuga ibintu bitatu kuri Tom Close ,hanyuma nawe ntijijinganya gutangaza ko ari we muhanzi wa mbere wakabirijwe ,utazi kuririmba ,unamwangisha abahanzi yikundira mu gihe bakoranye indirimbo anarengaho amugira inama yo kubireka .
Aho mu magambo ye , yagize ati : “Ibintu navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira ‘on Air’ ra?Reka nivugire,Tom Close niwe muhanzi wa mbere wakabirijwe bikomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda .
Uyu wahoze ari umuvugizi wa Rayon Sports kandi yanahishuye ko ahanini ubwamamare bwa Tom Close bushingiye ku kuba yaraje mu myaka y’ihangwa ry’umuziki nyarwanda , nta muhanzi ukomeye bahanganye ndetse byanatumye indirimbo ze zikinwa cyane ku maradiyo .
Roben yanashimangiye ko nubwo yubaha Tom kubera ko ari umuhanga anafite n’ikinyabupfura ariko ko ibintu byo kuririmba atari ibye rwose kuko yanakoranye indirimbo yitwa Cinema n’umwe mu baraperi yatangiye iki kiganiro acyeza ko ari mu beza babayeho mu matake y’umuziki w’urwagasabo ariko ngo akumva ari mbi cyane .
Nubwo benshi mu byamamare bikomeye mu myidagaduro mu Rwanda birimo Moses Iradukunda ,Pendo Anitha , David Bayingana , Tidjara Kabendera na Alex Muyoboke bemeza ko bidakwiye kuvuga uko wiboneye umuhanzi nka Tom ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki nyarwanda ; hari abandi bemeza ko ari uburenganzira bw’umuntu gutanga igitekerezo cye ku ngingo runaka ndetse ko Roben nta kinyoma yavuze kuri Tom kuko koko ari umuhanzi wahawe urwego atariho .

Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.