Umukobwa wa Elon Musk yatangiye gukina ikinamico !

13 hours ago

Umukobwa wa Elon Musk , Vivian Wilson yaraye akoreye igitaramo cye cya mbere mu mujyi wa Los Angeles nk’umukinnyi w’ikinamico ishingiye ku myambarire n’imigaragarire ya Drag  .

Uyu mukobwa w’umuherwe akaba n’umunyapolitike wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yaraye asusurukije abafana be mu gitaramo  cyitwa ‘Save Her !- Environmental Drag show’  cyabereye ahitwa ‘ The Bellwether’ , iki gitaramo cyateguwe n’uwahoze  ari umukinnyi w’ubu bwoko bw’ikinamico akaba n’impirimbanyi yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima Pattie Gonia , mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abimukira badafite ibyangombwa bibemerera gutura muri iki gihugu bakomeje gufungwa umusubirizo bakanasubizwa iwabo muri leta ya California .

Vivian w’imyaka 21 yagaragaye ku rubyiniro yambaye imyambaro itandukanye nuko yari asanzwe yambara , aho yaje  ku rubyiniro  yambaye umwambaro w’umukara umwegereye cyane n’agakoti gashashagirana ndetse n’imisatsi miremire yifashishaga mu kwerekana isura y’umuhanzikazi w’ahazaza ubwo yarirambaga indirimo yitwa ‘ Wasted Love’  y’umuhanzi  ukomoka muri Otirishe witwa Johannes Pietsch .

Uyu mukobwa kandi ubwo yari ku rubyiniro yatunguye abari bitabiriye iki kirori ,ubwo yashyiraga hejuru ibendera ryerekana ko ashyigikira ukwishyira ukwizana kwa buri muntu ku ngingo ijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa ababyihinduza .

Benshi mu bakoresha imbuga  nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko iki gikorwa cy’uyu mwana w’umukobwa gishimangira ko atandukanye n’umubyeyi we , Elon Musk ukunze kumunengera mu ruhame .

Ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru Teen Vogue , Vivian yatangaje yatangiye  inzira z’amategeko zo kugira ngo avane amazina ya se ku byangombwa bye bimuranga .

Ati :’Simukunda nta nubwo mufitiye ibyiyumviro na bike , birambaza cyane iyo numvishe abantu bakomeza gutekereza ko dufitanye isano .’

Si Vivian wari witabiriye iki gitaramo kuko cyarimo n’abandi bakinnyi bakomeye b’uyu mukino nka Nini Coco ,Noxxia Datura ,Vera,Skirt Cocaine n’abandi batandukanye bose bagaragaje ubuhanga budasanzwe babicishije mu mbyino no kuririmba indirimbo z’abandi bikurura ibyishimo by’abari aho .

Iki gitaramo ahanini nubwo cyagaragaraga nk’igikorwa cy’imyidagaduro ariko ahanini cyari kibumbatiye intego zo gukusanya inkunga , kwamagana ibikorwa byo gufata no gusubiza inyuma abimukira no kurengera uburenganzira bw’abafite ibyiyumviro bitandukanye n’ibijyanye n’igitsina baremanywe [Trans Genders].

Drag ni umukino ukinwa hifashishijwe ibikorwa byo kwambara , kugaragara no kwitwara bishimishije kandi birimo ubuhanzi , aho usanga umugabo yihunduye nk’umugore kugirango atange ubutumwa runaka binyuze mu mbyino ,ikinamico cyangwa no kuririmba .

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

‘Umutima ‘-Indirimbo nshya ya Hajp isize amarira mu mitima y’abigeze gukundana by’ukuri !

Next Story

Kenya : Abantu 4 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yatatse inzu y’ubucuruzi !

Latest from Imyidagaduro

Go toTop