Umuraperi w’umunyamerika ,Jay-Z akomeje kunyura mu bihe bitoroshye byo kuribwa akayabo k’angana na miliyoni y’amadolari nyuma yaho yari yayitegeye ikipe ya Oklahoma City Thunders ikaza gutsindwa .
Mu rukerera rwo ku munsi wejo ikipe ya Indiana Pacers yatsindaga umukino wayo wa gatatu ikipe ya Oklahoma City Thunders yari yategewe n’umuraperi Shawn Carter Corey wamamaye nka Jay- Z mu mikino ya nyuma ya NBA iri kuba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi mikino ya nyuma ya NBA izwi nka NBA FINALS ikinwa mu buryo ikipe zitanguranwa gutsinda imikino ine hanyuma iyigejeje mbere akaba ariyo ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyangwa igatwara igikombe ; Jay-z we yari yarashese angana na miliyoni y’amadolari avuga ko City Thunders izatanga gutsinda Indiana Pacers imikino 3 ya mbere .
Mu rukerera rwo ku munsi wejo ubwo Indiana Pacers yatsindaga umukino wa gatatu Thunders amanota 116 kuri 107 nibwo inzozi za Jay-z zo kwibikaho aka kayabo k’amafaranga zahindutse umuyonga .
Jay-z w’imyaka 55 usanzwe ari umugabo w’umuhanzikazi Knowles – Carter Giselle wamenyekanye nka Beyonce yifashishije kampanyi isanzwe izwiho gucuruza imyambaro ya siporo no gutega ku mikino ya ‘Fanatics Sportsbook’ mu gushetera iyi kipe .
Uyu muraperi rurangiranwa usanzwe uzwiho kugira agatubutse ni kenshi akunda kuribwa muri iyi mikino ariko nanone ntago ari kenshi yakunze kuribwa amafaranga angana gutya ku nshuro imwe .
Nubwo amanota atatu yatsinzwe na Tyrese Haliburton ku masegonda ya nyuma ariyo yatumye imibare yo kwitwara neza mu mukino itangira kugenda nabi kuri Thunders ; Iyo ikipe ya Oklahoma city Thunders iramuka itsinze , Jay- z yari kunguka angana na miliyoni 3.3 z’amadolari .
Nkuko urutonde rw’abagwizatungo rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine rwo mu mwaka wa 2023 rubyerekana , uyu muraperi abarirwa umutungo ukabakaba byibuza miliyari 2.5 z’amadolari ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika .
Imikino ya nyuma ya NBA yo irakomeje ndetse igeze mu mahina ndetse nubwo bisa nk’ibigoye , Thunders irasabwa gutsinda Pacers indi mikino itatu yose isigaye kugirango ibashe kwizera kuba yagekugana NBA y’uyu mwaka .
Uyu muraperi yamamaye mu ndirimbo zo mu njyana ya Hip Hop zakunzwe mu minsi yatambutse nka ‘ True Story ‘ yakoranye na YcbMir ,’ ‘You Ain’t never’ , ‘Risk Takers’ n’izindi nyinshi
.
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.