Umutaliyani w’imyaka 15 agiye kugirwa umutagatifu

17 hours ago

Papa Leo wa XIV uherutse gutorerwa kuba umuyobozi wa Kiliziya  gatolika ku isi yatangaje ko tariki ya 22 Nzeri 2025 azayobora umuhango wo gushyira  mu rwego rw’abatagatifu umusore w’umutaliyani witwa Carlo Acutis wavutse mu 1991 .

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Robert Francis Prevost wahawe izina rya wa Leo wa XIV yatangaje ko azayobora umuhango wo gushyira mu rwego rw’abatagatifu nyakwigendera Carlo Acutis witabye imana mu mwaka wa 2006 ubwo yari afite imyaka 15 azize uburwayi bwa kanseri .

Acutis ugiye gushyirwa mu batagatifu yamenyekanye cyane ku bushake n’umuhate we mu gushaka gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ukwemera , aho yanakoze urubuga rwo kuri muri andasi rwerekana byinshi mu bitangaza byagiye bibaho kubera isakaramentu rya Ukaristiya .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’ubuvugizi bya Vatican , rishimangira ko umwanzuro wo kwemeza nyakwigendera Acutis Carlo nk’umutagatifu wemejwe n’inama isanzwe ya Kiliziya gatolika yayobowe na Papa Leo wa XIV ndetse ko hanemejwe abandi bantu 8 bagomba kongerwa muri urwo rwego kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa bakoze mu gihe bari ku isi .

Kiliziya gatolika kandi  yemeza ko Acutis akwiye kubera urugero rwiza urubyiruko byumwihariko ku ngingo irebana nuko ikoranabunga rishobora gukoreshwa mu buryo bwiza kandi anagaragaza ko n’urubyiruko rushobora kuba abere ndetse rukanahabwa n’ubutagatifu .

Bamwe mu bahoze hafi nyakwigendera Acutis bashimangira ko yari  amaze kuba icyitegererezo ku rubyiruko rw’abakiristu ku isi hose kubera umutima we w’impuhwe ,n’uburyo yakoresha interineti mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza .

Ku i tariki ya 22 Nzeri 2025 ,I Vatikani kuri Bazilika yitiriwe  Mutagatifu Petero [ St Peter ‘s Basilica] niho hemejwe ko hagomba kubera uyu muhango biteganijwe ko ugomba kuzitabirwa n’abarenga ibihumbi birenga bitanu bazaba baturutse mu mihanda yose y’isi .

Ubundi yu muhango wagomba kuba warabaye mu kwezi kwa Kane ariko waje kugenda ukomwa mu nkokora n’uburwayi ndetse n’urupfu rwa Papa Francis utibagiwe n’ibikorwa byo  gutora uwagombaga kumusimbura .

Mu busanzwe , Umutagatifu ni umuntu uba utakiriho wahawe icyubahiro gikomeye mu idini gatolika kubera ubuzima yabayemo bwagaragazaga ukwemera gukomeye ,urukundo ndetse n’ubutungane budasanzwe ndetse bikaba bitwara inzira ndende uhabwa iyi nyito anyuramo kugirango abigereho, gusa ibi ni bimwe mu bice by’ingenzi bigize inzira ndende yubahirizwa mbere yuko umuntu agirwa umutagatifu .

  • Gutangiza urubanza bizwi nka cause yo kumushyira mu batagatifu .
  • Kwemeza ubutungane bwe .
  • Ubuhamya bw’abaterwa ishyaka ryo kumwiyambaza [Beatification] .
  • Gushyirwa mu batagatifu [ Canonization].

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Tanzania : Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye leta kwisubiraho ku cyemezo iherutse kubafatira !

Next Story

Kenya : Umugore w’imyaka 49 yatangaje ko ari we Bikira Mariya wabyaye Yezu

Latest from Iyobokamana

Papa Leo XIV yagize Umugande Bishop

Ntabwo bikunze kumvikana ko uwihaye Imana uturutse muri Afurika wabigiyemo akuze ihabwa inshingano zikomeye muri Kiliziya Gatolika gusa uwitwa Simon Peter Engurait yagizwe Bishop
Go toTop