‘Umutima ‘-Indirimbo nshya ya Hajp isize amarira mu mitima y’abigeze gukundana by’ukuri !

12 hours ago

Umuhanzi Hajp ufite impano idasanzwe yashyize hanze indirimbo yise ‘Umutima’ iri mu ziri gukundwa n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda ushingiye ku marangamutima n’ukuri kw’ibibera mu buzima bwa buri munsi by’umwihariko urukundo yagarutseho.

Mu nyandiko yuje ubuhanga n’ubushishozi , iyi ndirimbo yiswe  ‘Umutima ‘ yumvikanamo inkuru ibabaje y’umusore wakunze umukobwa ku kigero cyo hejeru kugera naho amurutisha abandi ariko bikaza kurangira wa mukobwa amutereranye yisangira abandi .

Iyi ndirimbo ikomeje gukundwa na benshi mu rubyiruko bijyanye n’uko yashyize ahagaragara ishusho nyayo y’ibikunze kubabaho ,ikomeza ivuga ko wa musore yasigiwe inkovu zikomeye zo ku mutima na wa mukobwa , agasigara mu gahinda k’urukundo rutigeze rufatwa kimwe ku mpande zombi .

Mu kiganiro yagiranye n’ishami ry’imyidagaduro ry’ikinyamakuru ‘Umunsi.com , Hajp yamaze amatsiko abari bakomeje kwibaza niba iyi nkuru ikomeje gushengura imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga yaba ishingiye ku bintu byamubayeho .

Aho yagize ati:”Nanditse ‘umutima’ nkaho ari true story (Inkuru mpamo) , ariko si njye byabayeho ahubwo nagerageje kwandika ibisanzwe bibaho muri sosiyete , ku buryo niba hari nabo byabayeho ibakora ku marangamutima .”

Hajp yagaragaje ko umuziki we umaze gutera imbere n’ubwo hakiri urugendo rurerure rugana ku nzozi ze yifuza kuzageraho , aho ni naho yaboneyeho adusangiza zimwe mu mbogamizi ahura nazo zirimo kubura abatera inkunga b’ibikorwa bye  kandi we abona ko ashyira hanze ibihangano biri ku rwego rwiza byuje n’ireme ry’umwuga muri rusange .

Uyu muhanzi uri mu bakizamuka  bari kwigarurira imitima y’abafana yanasabye Abanyarwanda bose byumwihariko abakunzi be kumwereka urukundo rutarimo uburyarya bagakomeza kuzamura imibare y’iki gihangano  yashyize ahagaragara .

Aho yagize ati : “Icyo nasaba abafana ni uko banyereka urukundo rutarimo uburyarya kuko mba natanze ibintu bifite umwimerere kandi biri ku rwego rwiza ; rero ndabasaba ubufasha bukwiye rwose .”

Iyi ndirimbo yakozwe ku bufatanye bw’abahanga batandukanye mu by’umuziki barimo ROG B Beatz wakoze ku bijyanye n’amajwi , ELIB ku bufatanye na Eagle Films nibo batunganije amashusho yayo , OD REELS wakoze ku bijyanye n’amatara , Kevine nk’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo na  Bukwe wifashishijwe mu kwambika abantu bose bagaragara muri iyi ndirimbo .

Umutima igaragara ku mbuga zose zicuruza umuziki haba YouTube , Spotify , Audio Mac , Apple , Deezer na Boom Play hose wanditsemo ‘Hajp official’ ukanirebera n’izindi ndirimbo yagiye ashyira hanze zirimo ‘Gutigita ‘,’Winsiga’, ‘Logo’ n’izindi .

Umva unarebe indirimbo ‘umutima ‘ ya Hajp ukanze hano : 👉👉  HAJP – UMUTIMA

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mama wa Zuchu yashimangiye ko umukobwa we na Diamond Platinumz bamaze gushyingiranwa !

Latest from Imyidagaduro

Go toTop