Umwana w’umuhanzikazi Mel B na Eddy Murphy yatangaje ko atakiri umukobwa !

5 days ago

Umwana w’umukobwa witwa Angel w’umuhanzikazi  Mel B ndetse n’umukinnyi w’amafilime w’umunyamerika Eddy Murphy yamaze gutangaza ko atakibona nk’umukobwa ahubwo agomba kuzajya afatwa nk’umugabo muri sosiyete.

Uyu mwana witwa Angel Iris Murphy Brown wibarutswe n’umuhanzikazi rurangiranwa ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza witwa Melanie Jeanine Brown wamenyekanye nka Mel B akamubyarana n’umukinnyi w’amafilime nawe uzwi cyane witwa Eduaward Regan Murphy wamenyekanye muri filime zakunzwe nka ‘ Coming to America’ yamaze guhindura imyirondoro ye ku rukuta rwe rwa instagram yemeza ko ari umugabo ndetse anibutsa abantu bose kujya bamuhamagara nk’umugabo  aho kuba umukobwa cyangwa umugore .

Mu buryo butunguranye, mu minsi ishize nibwo uyu mukobwa w’imyaka 18 yatunguye isi y’imyidagaduro atangaza ko we atakifata nk’umukobwa habe na gato ndetse ko ari umwanzuro yafashe yabanje kuwuganirizaho ababyeyi be haba mama we ,Mel B w’imyaka 50 na se Murphy uri kwegereza imyaka 64 kandi ko bamushyigikiye  .

Ibi uyu mwana w’umukobwa abitangaje mu gihe nta gihe kinini giciyeho yizihije isabukuru y’imyaka 18  y’amavuko , ndetse kuri uwo munsi mama we [ Mel B] yamwandikiye amagambo meza kandi yuje urukundo amwifuriza isabukuru ndetse anamwibutsa ko amaze gukura .

Aho yagize ati : ” Umunsi mwiza w’amavuko , Angel. Kugeza magingo aya si ndiyumvisha ko umaze kugwiza imyaka y’ubukure rwose, gusa uri uw’ingenzi kuri nge kandi nizerako uzakomeza kubera iyi isi impano idasanzwe . Ndagukunda.”

Uyu mwana w’umukobwa witwa Angel wamaze gusaba isi ko izajya imufata nk’umugabo yavutse tariki ya 3 Mata 2007 akaba ari umwana wa kabiri muri batatu babyawe na Mel B nyuma ya Brown Phoenix Brown yabyaranye na Jimmy Gulzar afata nk’urukundo rwe rwa mbere na Brown Maddison Belofonte yabyaranye na Belofonte Stephen usanzwe utunganya filime banaherukaga mu rukundo .

Uyu mwana usanzwe ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga no gushushanya ku mbuga nkoranyambaga ze anakunze kumvikana yifatira ku gahanga abakunze kuniga ubwisanzure bwa muntu mu bijyanye n’ubushake bw’uko umuntu yazajya abaho ubuzima abona bumubereye kandi yifuza .

Nubwo mu mwaka wa 2009 umubano wabo utarangiye mu buryo bwiza , Mel B na Murphy basa nkaho muri ino minsi basa nk’abongeye kugira aho buhuriza byumwihariko ku ngingo yo kwita kuri uyu mwana wabo Angel nkuko urukiko rwabibategetse .

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwahoze ari Perezida wa Brazil yahakanye ibyaha aregwa byo gutegura coup d’etat

Next Story

Ubushinwa na Amerika bemeranije kugabanya imisoro ku mpande zombi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop