Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buyobowe na Perezida Donald Trump bwamaze gutangaza ko bwohereje izindi ngabo kaburihiwe mu mujyi wa Los Angeles kujya gucubya imyigaragambyo y’abarwanya politike yashyizweho yo gusubiza mu bihugu byabo abimukira batuye muri iki gihugu badafite ibyangombwa bibibemerera .
Iyi myigaragambyo ikomeje guca amarenga ko ishobora gukwira no mu yindi mijyi ibarizwa muri iki gihugu ije ikurikira umwanzuro wa Perezida Trump wo gusubiza aba bimukira mu bihugu mu bihugu baturutsemo ndetse uyu muyobozi ukunze gufata imyanzuro itavugwaho rumwe na benshi yakomeje gushinja mugenzi we yasimbuye ku ntebe , Joe Biden kwemerera amamiliyoni y’abimukira kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko akigenga .
Bitewe n’urwego iyi myigaragambyo iri kugenda ifata , Ibiro bya Perezida w’Amerika [ Maison Blanche/White House ] byamaze gutegeka ko muri uyu mujyi wa Los Angeles hajyanwayo ingabo zibarizwa mu mutwe udasanzwe mu gisirikare cya Amerika zisaga 700 zigiye gukemura ikibazo cy’iyi myivumbagatanyo ndetse ko mu gihe byaramuka byanze zishobora gukubwa inshuro zirenga 3 mpaka ibintu bisubiye mu buryo .
Nubwo leta ya Donald Trump yafashe uyu mwanzuro , ku ruhande rw’inzego z’ibanze babona ko iki cyemezo gikakaye ndetse no cyigaragaza Amerika nk’igihugu cyitarangwamo ubwisanzure na demokarasi nkuko byemejwe na Guverineri wa Leta ya California , Bwana Gavin Newson .
Aho yagize ati : ” Ibi birakomeza gushimangira imvugo yari isanzwe ivugwa ko ubutegetsi bw’Amerika buriho bwaranzwe n’igitugu no gufata imyanzuro idakwiye .”
Benshi mu barebera hafi ibya politiki y’iki gihugu cy’igihangange ku isi bemeza ko ibi byemezo bya Perezida Trump bidakwiye na gato ndetse ko bidakunze kubaho hifashishwa igisirikare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya leta ya iyo ari yose imbere mu gihugu .
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyaherukaga kwifashishwa muri gahunda za gisivile z’imbere mu gihugu ubwo iki gihugu cyahutazwaga bikomeye n’ibitero by’iterabwoba muri 2o01 no muri 2005 ubwo cyibasirwaga n’inkubi y’umuyaga ikomeye yitiriwe Harricane Katrina .
Kugeza ubu abimukira bane nibo bamaze kugezwa mu bihugu byabo kuva iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa aho bose bakomokaga muri Mexico nkuko Ibiro Bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bibyemeza .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.