Walikale : Imirwano ya M23 na Wazalendo yasize abarenga 1000 badafite amazi yo kunywa

4 days ago

Abaturage batuye mu gace ka Walikale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo barembejwe n’ikibazo cyo kubura amazi meza yo kunywa kubera ingaruka  z’imirwano ikomeje gushyamiranya umutwe wa Wazalendo  na M23 .

Aba baturage babarirwa mu gihumbi na magana atanu  basanzwe batuye muri tumwe mu duce two muri teretwari ya Walikale turimo nka Kiteku , Kibati , Kilambo ,Bushimba , Katrisa na Buleusa baratakamba ikibazo cyo kubura amazi yo kunywa kubera ingaruka z’imirwano ikomeje guhuza iyi mitwe yitwara gisirikare .

Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile yo muri kariya gace bwemeza ko iki kibazo cyarushijeho gufata indi ntera nyuma y’imirwano iherutse guhuza M23 na Wazalendo mu misozi ya Mulema ahasanzwe hahereye isoko y’amazi ikangiza imiyoboro migari yari isanzwe iyatwara mu ngo z’abaturage .

Sosiyete sivile kandi inemeza ko kubera umutekano muke ukomeje gututumba muri kano gace kubera icyoba cyo kongera kubuka kw’imirwano ,kuri ubu bigoye cyane ko hanaboneka itsinda riza gusana iyi miyoboro y’amazi yangiritse  .

Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza yo gukoresha kiri gutuma abaturage bongera kuyoboka ibishanga no kongera gukoresha amazi y’ibiroha ava mu nzuzi n’imigezi  asanzwe azwiho kuba intandaro mu gukwirakwiza indwara zikomoka ku mwanda zirimo n’icyorezo cya Ebola ,Cholera na Typhoid.

Si mu buturage gusa bagizweho ingaruka no kubura kw’amazi meza yo gukoresha muri tuno duce kuko iki kibazo cyanagize ingaruka zikomeye mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bigiye biherereye muri tuno duce aho benshi mu bayobozi babyo bemeza ko ibijyanye n’iyubahirizwa ry’ingamba z’isuku ku barwayi no ku baganga bikomeje kuba ingorabahizi .

Magingo aya ,inzego z’ubuzima ndetse n’indi miryango itandukanye itegamiye kuri leta bakomeje gutabariza aba baturage kugirango hagire igikorwa ngo bongere bagerweho n’amazi meza yo gukoresha .

Mu ntangiriro za Mutarama muri uyu mwaka nibwo ihuriro rya AFC rishamikiyeho umutwe witwara gisirikare wa M23 wubuye imirwano mu buryo bukomeye ndetse unigarurira imijyi minini yo burasirazuba bw’iki gihugu irimo  Goma ,umurwa mukuru w’intara ya Ruguru , Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo  na Walikale nubwo wo bagiye bavana ingabo mu bice bimwe na bimwe byawo kubera amasezerano atandukanye yagiye asinywa hagati yawo na leta ya Kinshasa .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Iran yahaye integuza Amerika yo kuzayirasaho igihe cyose itemeye ibyo isabwa

Next Story

Byinshi wamenya kuri Taraji Penda Henson umugore warijije benshi muri Filime yiswe Straw

Latest from Hanze

Go toTop