Yavuye ku isoko ! ; Dua Lipa yambitswe impeta n’umukinnyi w’amafilime

3 days ago

Umuhanzikazi  Dua Lipa yamaze gutangaza ko yambitswe impeta na Callum Turner usanzwe ari umukinnyi w’amafilime bari bamaze iminsi  bavugwa mu rukundo .

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kamena 2025 nibwo Uyu mwongerezakazi w’imyaka 29 ufite inkomoko mu gihugu cy’Albania yemereye ikinyamakuru British Vogue ko yambikanye impeta n’uyu mukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamideli w’imyaka 35 .

Aho yagize ati : ” yego ,twambikanye impeta kandi byaranshimishije cyane , birashimishije cyane kumenya uwo muzamarana igihe usigaje ku isi nkaho ibyo bidahagije agahita aguha icyimenyetso cyikuranga cyikaba ari nacyo cyikuvana mu bandi bakobwa basigaye … birashimishije cyane , ndetse iyi mpeta ndi kuyikunda uko ndi kuyitereraho akajisho.”

Dua Lipa kandi yanahishuye ko kuri ubu ari gukorana na mushiki we Rina Lipa n’inshuti ze kugirango agere ku miterere yifuza kuzaba afite mu bukwe bwe binyuze mu gukora siporo ndetse kubaha inama nyunganiramirire .

Uyu muhanzikazi kandi yanatanze umurongo ku makuru yigeze gucicikana mu mpera z’umwaka ushize byumwihariko mu bihe bya za  noheli yavugaga ko ashobora kuba yambitswe impeta n’uyu musore nyuma yuko hari hamaze gushyirwa hanze amafoto y’aba bombi amugaragaza yambaye n’ubundi impeta nk’iyi yambitswe .

Lipa yasobanuye ko iriya mpeta ariyo Turner yari yaramukoreye nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko yamubereye mushiki we ndetse n’ inshuti nziza gusa .

Dua Lipa wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘New rules ‘,’Don’t start now ‘ n’izindi kandi yanemeje ko yajyaga afata ibintu byo kwambikana impeta ku bakundana nk’ibisanzwe gusa ko yamenye uburemere bwabyo ubwo yari amaze kuyambikwa .

Nubwo benshi mu babakurikiranira hafi byumwihariko abafana babo barajwe ishinga no kumenya amatariki y’ubukwe bwabo n’aho buzabera ; Lipa na Turner bakomeje kugira inkuru yabo y’urukundo ubwiru ndetse ahubwo bakomeza ibindi bikorwa byabo bisanzwe .

Magingo aya ,Callum Turner ari mu bikorwa byo gukina filime nshya igomba gushyirwa ahagaragara vuba aha mu gihe Lipa wenda kuba umufasha we ari guteguza abakunzi be urugendo rw’ibitaramo biswe ‘radical optimism’ bizazenguruka  hirya no ku isi .

Urukundo rw’ibi byamamare rwatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 aho aba bombi bivugwa ko batangiye guhura byigiye imbere ubwo barimo bamurika filime yitwa ‘Masters of Air’ ndetse mu kwezi kwa karindwi noneho babyerurira rubanda ko bamaze kwinjira mu rukundo .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushinwa bwakuriyeho imisoro ibicuruzwa bitumizwa muri Afurika

Next Story

Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato muri Congo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop