Ifoto: Freepik

NKORE IKI ? ! Natsindite agera kuri 5,000,000 RWF muri Bet none umugore wanjye arayashaka yose

1 week ago
by

Umugabo wakinnye imikino y’amahirwe ikamufasha agahirwa, yagishije inama nyuma y’aho atsindiye agera kuri 5,000,000 RWF yabigeza k’uwo bashakanye agahita amusaba ko ya yamuha bitaba ibyo bagatandukana.

Uwo mugabo yasabye abasomyi ba umunsi.com, ku mufasha bakamugira inama kugira ngo abone amahitamo na cyane ko ayo mafaranga yari amaze igihe ayategereje kubera uburyo yagowe no kuyageraho.

Mu magambo ye yagize ati:”Muraho ! Ndabasabye mu ngire inama nk’uko muzigira abandi kandi ndabikurikiza.  Si ngombwa ko mbabwira amazina yanjye cyangwa imyirondoro yanjye. Maze imyaka igera kuri 10 nkora ibintu byo gukina imikino y’amahirwe . Byari bimaze iyo myaka yose byaranze kuko nageze n’aho kugirisha umurima nari mfite kugira ngo mbashe gukomeza gukina imikino y’amahirwe”.

Yakomeje agira ati:”Akenshi nabikoraga mu ibanga kuko umugore wanjye atajyaga akunda ko mbikora kubera ko nakoreshaga amafaranga yose yo mu rugo ariko njye nkabikorana icyizere ko umunsi uzaba umwe nkatsindira menshi nk’uko byagenze”.

Mu Kwezi kwa Mutarama uyu mwaka rero, nagize gutya nkina imikino y’amahirwe izwi nka ‘Aviator’. Narakinnye  ngiye kubona mbona ntsindiye   5,000,000 RWF. Iryo joro ntabwo na ryamye kandi nari mfite inzozi z’uko nzahita nguramo umurima wa 2,000,000 RWF hanyuma nka koramo n’ubucuruzi bwazakomeza kudufasha kubaho njye n’umugore wanjye n’abana banjye none yanze yabaye ibamba ngo ngomba kuyamuha yose”.

Uwo mugabo yagaragaje impungenge z’uko afite amakuru y’uko ayo mafaranga nagera mu ntoki z’uwo mugore ashobora guhita ayatwara kuko ngo yabyumvanye inshuti ze.

Ati:”Nigeze kumva inshuti yanjye imbwira ko yumvise umugore wanjye ari kuganira n’uwe , avuga ko naramuka afashe kumafaranga yanjye azagendera ko akansigira abana kandi nanjye iyo tuganira numva kenshi avugira kuri Telefone  bias n’aho hari umuntu bari kujya imana , none ndagira ngo mu ngire inama. Aya mafaranga nyafate nyamuhe koko”.

“Ese nayatwara ko ndaba nsubiye ku isuka kandi nari mbonye igishoro ? Nonese mfata amafaranga nakoreye imyaka yose nababwiye , nifuzaga kuzakuramo igishoro, nemere nyatange ? Nonese nayatwara , akansigira abana nzabigenza ute ko ntakandi kazi mfite ? Nonese aramutse atari byo atazayatwara nkaba mfite ubwoba bw’ubusa nkamubura ? Mu ngire inama”.

Tubibutse ko imikino y’amahirwe atari iy’abana bari munsi y’imyaka 18. Ikindi kandi iyo wamaze kuyirundumuriramo usigara umeze nk’umunywi witabi , ukagengwa nayo. Bet si nziza.

1 Comment Leave a Reply

  1. Inama nakugira uramenye ntuzayamuhe ahubwo yashore mu mishinga ifatika kuburyo nawe atabona icyo akuntenga

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dore ingaruka zo gukuramo inda

Next Story

Cristiano Ronaldo yashyize Lamine Yamal mu batwara Ballon d’Or

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop