Cristiano Ronaldo yashyize Lamine Yamal mu batwara Ballon d’Or

1 week ago
by

Rutahizamu Cristiano Ronaldo, yavuze ko rimwe na rimwe atajya yizerera mu batanga ibihembo kuko hari ubwo babeshya ariko avuga ko bibaye ibyo gutangwa koko Lamine Yamal yakagitwaye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umwe mu banyamakuru bakomeye, aho yagaragaje ko Lamine Yamal arimo kwitwara neza cyane muri Ruhago haba mu ikipe ya FC Barcelona no mu ikipe y’Igihugu cye ya Espanye ku myaka 17 gusa y’amavuko.

Binyuze mu bitekerezo by’abantu batandukanye, Lamine Yamal asa n’uwamaze gushyirwa ku rutondo rw’abahatanaira iyo Ballon d’Or mbere y’igihe nyamara rutari rwakorwa. Mu mwaka w’imikino urangiye uwo mwana yatsinze ibitego 18 atanga imipira 25 yavuyemo ibitego.

CR7 kandi yavuze ko bitabaye Lamine Yamal , umukinnyi wo muri Paris Saint Germain na we ya yegukana kuko ari ikipe iherutse gutwara igikombe  cya Champions League. Ibyo byose kandi yabivuze mbere ho gato ngo ahure na Lamine Yamal ku mukino wa nyuma wa EUFA Nations League uzabahuza na Espanye ku cyumweru.

Cristiano Ronald yagize ati:”Lamine Yamal arimo kwitwara neza cyane, arimo gufatirana impano ye. Rero ubu mwareka umwana agakura mutamushyizeho igitutu. Mwareka akaba we”.

Yakomeje agira ati:”Ibihembo bitangwa n’abantu ku giti cyabo byataye umurongo. Ntabwo navuga ngo runaka yatsinda, ariko mu bitekerezo byanjye, uwatwaye Champions League yatwara icyo gikombe, gusa ntabwo nizerera muri abo bategura ibihembo kubera ko nzi ibibera inyuma y’amarido. Lamine Yamal yatsinda, kimwe na Dembele cyangwa Vitinha cyangwa se n’undi mukinnyi uri kuzamuka neza gusa ibihembo nka biriya nta kigenda”.

Kylian Mbappe na we yahamije ko Dembele wa Paris Saint Germain ari we ukwiriye kwegukana iyo Ballon d’Or . Ati:”Bigaragarira buri wese ko Umukinnyi w’Umufaransa ari we ukwiriye gutsinda. Yatsinze ibitego 33 atanga imipira 15 yavuyemo ibitego mu marushanwa yose, harimo na Ass 2  mu bitego batsinze mu mikino ya Champions League”.

Lamine Yamal Nasraoui Ebana [Lamine Yamal], ni umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Espanye by’umwihariko akaba yaramenyekanye muri FC Barcelona arimo kugeza ubu aho yamaze no gusinya amasezerano azamugeza muri 2031.

Ni umwana umaze kumenyekana mu gutsinda ibitego biturutse ku mipira miremire. Lamine Yamal yageze muri FC Barcelona muri 2023 ubundi akaba yarakinaga mu irerero ryayo rya La Masia ryatanze izindi mpano nka Real Messi.

Dembele uhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

NKORE IKI ? ! Natsindite agera kuri 5,000,000 RWF muri Bet none umugore wanjye arayashaka yose

Next Story

Kenya: Umugore ucuruza ibijumba yashoye 2,731,819 RWF muri Aviator barayarya none ari gusaba umuhisi n’umugenzi

Latest from Imikino

Amasezerano ya Lamine Yamal agiye kuvugururwa

Lamine Yamal watangiye kugabirwa Ballor d’Or, yabaye umukinnyi udasubirwamo muri uyu mwaka w’imikino byanatumye ubuyobozi bw’Ikipe ya FC Barcelona butangaza ko niyuzuza imyaka y’ubukure,
Go toTop