Niba hari uwo wihebeye ufite ku mutima , iyi nkuru iragufasha kumenya byibura amagambo wa mubwira mbere yo kuryama ukamurara ku mutima ari kugutekereza. Aya magambo ni ingenzi kuri wowe.
Ubusanzwe nta cyiza nko kugira uwo ukunda maze ukaryama muvuganye kandi umubwiye amagambo ashaka kumva avuye muri wowe nk’umwe mu bantu yizera kandi ahoza mu marangamutima ye. Ni yo mpamvu ku mubwira ayo magambo ari nko kumufasha kugira inzozi nziza no kuza kubyukana imbaraga. Iyo yaryamye umubwiye ayo magambo meza, nta kabuza iyo bukeye aragukumbura ndetse akongera kuguhamagara kugira ngo yumve ko wongera kuyamubwira kuko ni wowe muntu wenyine afata nk’udasanzwe mu Isi y’urukundo.
Niba muri mu rukundo rugiye kure, hahandi uba wumva ari we muzabana cyangwa se akaba ari uwo mwashakanye kugeza ubu, twaguteguriye amagambo meza kandi ukore uko ushoboye urare umubwiyemo nki 10 byibura, mu gitondo umubwire andi, ejo bundi umubwire andi wowe ubike iyi nkuru hafi yawe.
NGAYO AMAGAMBO MEZA WAMUBWIRA UYU MWANYA NO MU MINSI IZA:
1.Ijoro ryiza rukundo rwanjye.
2.Nagiraga ngo nkubwire ngo ‘Ijoro’ ryiza, ariko icyo nzi ni uko urarara uri kundota njye nyine.
3.Inzozi nziza rukundo rwanjye. Mahoro yanjye.
4.Njye ndarara nkurota ijoro ryose, buriya njye nabigize umuco sindaryama.
5.Imana iguhe umugisha ikurinde kandi irinde n’umuryango wawe, mwese ndabakunda cyane.
6.Mu gitondo si njye urota duhuye. Ndumva nagukumbuye ku buryo umutima ugiye kumvamo.
7.Rara neza kandi wibukeko ngutekerezaho cyane.
8.Ikintu cyo nyine kigira ijoro ryiza, ni wowe. Udahari Isi yose yakwibera mu buribwe gusa. Buriya n’amanywa agirwa na we kuko ni wowe umurika hose. Mbese Imana yakwihereye ubushobozi njye nkwita igitangazo.
9.Ubu butumwa nguhaye butume utekereza ko ari wowe wa mbere ku Isi.
10.Ubu ndumva nakomeza kuvugana na we kuko undutira amafunguro , ni wowe mahitamo yanjye.
11.Nagiye mu kazi ariko ni wowe nitekerereje gusaaaa !!!
12.Nkunda kurangiza umunsi ntekereza ko ari wowe mukunzi wanjye. Iyo mbyibutse ndisetsa nkavuga ngo ‘ni wowe wanjye’.
13.N’ubwo utari kumwe nanjye nonaha ariko ndagukunda kandi uri uwa mbere.
14.Nundota uze kubimbwira mu gitondo.