Wanjiru yahamije ko akunda abasore b’abasinzi

1 week ago
by

Lydia Wanjiru wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo TikTok muri Kenya nyuma yo gusubirana n’uwo bahoze bakundana uwo mukobwa yavuze ko ubusanzwe yikundira abasore banywa cyane abisubiramo ati’nikundira abasinzi’.

Kugira ngo atandukanye n’umusore bari vakungitse witwa Frank Doso, Lydia Wanjiru, yatangaje ko ngo yamufashe ari kumuca inyuma biramubabaza ku rwego rw’uko ngo atabashaga ku byihanganira bituma atandukana na we igitaraganya.

Nyuma y’aho uwo musore Frank Doso, waciye inyuma Lydia Wanjiru, ngo yaje kumusaba imbabazi ndetse amubwira ko ibyo yakoze atazabyongera ariko atinda kumuha imbabazi, ariko birangira amuhaye andi mahirwe. Kuri ubu Wanjiru, yavuze ko yari yarayobye ahamya ko Doso ari we mukunzi w’ubuzima bwe.

Lydia, asobanura ko umusore umeze nka Frank Doso ari we w’inzozi ze ndetse ko ari we yikundira. Nyuma y’ayo magambo amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko kuri TikTok, asanzwe amenyereweho.

Muri ayo mashusho kandi Wanjiru agaragara yishimanye na Frank Doso , ndetse akanerekana aho ari kumwe n’ababyeyi be na Doso bari gusangira inzoga ari naho ahera avuga ko abasore banywa inzoga ari zo nzozi ze.

Ntabwo hari haciyeho igihe uwo musore asabye imbabazi Lydia Wanjiru, abikorera ku karubanda ndetse bagasubukura inkuru yabo y’urukundo.

Wanjiru yagize ati:”Mbere na mbere ndagira ngo mvuge ko umusore utanywa inzoga atari urwego rwanjye. Njyewe niyeguriye abasore b’abasinzi kandi babaswe nayo naho umusore utanywa rero ,..! Nabonye uwo musore rero, arazinywa kandi nizo zimuyobora. Ibyo arabikora nkabikunda rero”.

Wanjiru yakomeje agira ati:”Kuri ibi rero, ntabwo nakwemera umuntu uza angira inama, ndamufata mu ndege mpangane na byo”.

Benshi babwiye Wanjiru ko arimo kwishuka cyane ndetse ko azicuza ibyo ari kuvuga bagaragaza ko urukundo rw’umusore utanywa inzoga ari ntaho ruhuriye n’urw’umusore wayiyeguriye ndetse udashobora kuyihagarika.

Kunywa inzoga si byiza na cyane ko ku muntu wagizwe imbata na zo , uba utakibasha kwimenya wowe ubwawe cyangwa ngo umenye aho ukandagiye.  N’ubwo ari uko ariko , abazi kuzimya bakazirusha ubwenge ntacyo baba n’ubwo amahirwe aba ari gake.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Yago yateguje ikintu gikomeye muri muzika

Next Story

Donald Trump yavuze ko umubano we na Elon Musk warangiye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop