Nyuma y’imyaka ibiri bakundana , Ykee Benda yambitse impeta y’urukundo umukunzi we amusaba kuzamubera umugore na we amwerera kuzakomeza kumukunda urudashira.
Ni ibirori byarimo inshuti za Ykee Benda za hafi, ahitwa kuri Divine Resort , aho yasabiye umukunzi we witwa Emilly kuzamubera umugore undi akabyemera dore ko ubwo Ykee Benda yamusabaga ko bagabana amweretse impeta undi atigeze azuyaza ngo ahakane.
Urukundo rwa Ykee Benda na Emilly rwatangiye kumenyekana muri 2023 aho bagiye bagaragara ahantu hose bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi bikaba bisobanuye ko bamaze imyaka ibiri bari kumwe nk’abakunzi ndetse n’inshuti z’abo za hafi zikaba zemeza ko mu gihe cya vuba bazakora ubukwe.
Muri 2023 nibwo Umuyobozi wa Mpaka Records Ykee Benda yashyize hanze ifoto ya Emily byavugwaga ko bakundana arenzaho amagambo y’imitoma yahamirije abakunzi be ko atakiri wenyine ahubwo afite uwo yihebeye icyakora ibyo gukora ubukwe no ku mwambika impeta biratinda.
Ykee Benda wamamaye mu ndirimbo yise ‘Farmer’ asanzwe azwiho guhama k’umuryango we ko kwirinda gutatira igihango cye n’abo bafitanye isano.
Afite umwana witwa Dante Quain yabyaranye n’uwo bahoze bakundana witwa Julie Batenga. Uretse kuba ari umunyamuziki , Ykee Benda asanzwe ari Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri muri Uganda.


