Burna Boy yashyize hanze imbonerahamwe y’ibitaramo byo kumurika alubumu ye nshya

9 hours ago

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria , Burna Boy yamaze gushyira hanze imbonerahamwe igaragaza urugendo rw’ibitaramo  agomba kuzakorera mu mujyi 17 yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada mu rwego rwo kumurikira abafana be alubumu ye ya munani yise ‘No Sign of Weakness’ igomba gusohoka tariki ya 11 Nyakanga 2025 .

Umuhanzi mpuzamahanga w’umunya- Nigeria witwa Damini Ebunoluwa Ogulu MFR uzwi nka Burna Boy umaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse akaba yaramaze kwegukana igihembo cya Grammy ,yashimangiye ko ibi bitaramo bizajya bikorerwa mu byumba byakira abantu ibihumbi n’ibihumbi bigamije kwizihiza alubumu ye nshya yise ‘No Signs Of Weakness’.

Igitaramo cya mbere biteganijwe ko kizatangirira ku rubyiniro rw’amateka rw’inzu rurangiranwa mu myidagaduro ya Red Rocks Amphitheatre i Colorado ku ya 12 Ugushyingo  . Burna naramuka ataramiye muri iy’inzu azahita aca agahigo ko kuba umunya- Afurika wa mbere ukoreye igitaramo muri iy’inzu izwiho  kwakira ibitaramo by’ibyamamare byo ku isi  birimo n’itsinda ry’abaririmbyi mu njyana ya Rock rya, ‘The Beatles’ .

Burna Boy w’imyaka 33 azakorera ikindi gitaramo  mu nyubako ya ‘state Farm Arena’ iherereye mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia ku tariki ya 8 Ukuboza imbere y’imbaga y’abakunzi be barenga ibihumbi makumyabiri baherereye muri uyu mujyi usanzwe uzwiho kugira umubare munini w’abakomoka muri Afurika ndetse no kugira umuco wo gutera inkunga injyana zikomoka kuri uyu mugabane .

Igitaramo cya nyuma kizabera muri Scotiabank Arena i Toronto hagati y’amatariki ya 17 na 18 Ukuboza ,kikaba giteganijwe kuba kimwe mu bikomeye bizakorerwa muri uru rugendo rwe .

Ibi bitaramo biteganijwe ko bigomba kuzahuriza hamwe imbaga y’abakunzi b’umuziki iherereye mu mijyi ya Oakland ,Seattle,Inglewood, Mineapolis , Dallas ,Boston , Washington DC , Orlando , Newyork , Montreal , Houston na Toronto .

Kuri ubu amatike yatangiye gushyirwa ku isoko ndetse sosiyete nka Ticket Masters ,Vivid Seats ,StubHub na  SeatGeek zamaze gushyiraho uburyo  bwihariye bwo kugura aya matike hakiri kare cyane ndetse amatike ya VIP atanga amahirwe yo guhura imbonankubone nayo biteganijwe ko agomba gutangira kugurishwa mu cyumweru gitaha .

No Signs of Weakness ni Alubumu ya munani ya Burna Boy ikaba yarasohotseho indirimbo zakunzwe nka ‘Update ‘, ‘Sweet Love’, ‘Bundle by Bundle’ ndetse n’indirimbo iri mu zigezweho aherutse gukorana n’umuraperi w’umunyamerika Travis Scot yitwa ‘Ta Ta Ta’.

Ivomo : Rolling out na Cleveland.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Intambara ya Iran na Israel : Urunturuntu n’ukwisubiranamo gukomeje kuba kose hagati ya Trump na Netanyahu

Next Story

Amerika yiyemereye ko ibitero byayo ku nganda za kirimbuzi za Iran bitageze ku ntego

Latest from Imyidagaduro

Go toTop