Umutsi w’igitsina cy’umugabo, ni igice cy’ingenzi cyane mu buzima bwe haba mu buryo yi yumva cyangwa mu buryo bw’imyororokere ye kimwe no mu mibereho ye n’abandi. Ni ngombwa rero kumenya icyo wakora mu gihe uhuye n’icyo kibazo kugira ngo ubashe gukira neza no gukomeza umurimo w’uwo mutsi.
Abagabo benshi bavunika umunsi w’igitsina bitewe n’uko bakoresheje imbaraga nyinshi mu gihe cyo gutera akabariro hamwe n’abo bashakanye cyangwa se bigaterwa n’uko bakunze gukora imibonano mpuzabitsina cyane [Inshuro nyinshi zisubiranya].
Ibyo kandi bikunda guterwa n’uko ashobora kubikora ahubutse cyangwa atiteguye neza muri icyo gikorwa , bikaba cyane ku bagabo batabanza gufata umwanya wo gutegura abo bashakanye no kubaha umwanya wo kwegerana cyane mu marangamutima mbere yo gukomeza.
Iyo bibaye rero , umugabo akavunika igitsina, bimutera ubiribwe, kubura amaraso atembera mu gitsina ndetse no kubura ubushobozi bwo kugira igitsina gifite imbaraga [gikomeye] bimuviramo kubura kutagira ubushobozi bwo gutera akabariro muri uwo mwanya arwaye.
Abahanga bavuga ko iyo umugabo yagize ibyago akavunika igitsina ari mu murima we n’umugore, akwiriye guhita yihutira kujya kwa muganga kugira ngo bamuvure mu buryo bwihutirwa. Si byiza kugerageza kwivura wowe ubwawe kuko bishobora guteza ibindi bibazo birimo kugira ububabare bukabije , kwandura izindi ndwara no kudakira hakaba haziramo n’izindi ndwara.
Mbere yo kugera kwa muganga, ushobora kubanza kwifashisha ‘Bande’, ukazirika ahavunitse ndetse ugakandisha n’amazi akonje. Si byiza gukoresha imiti utahawe na muganga.
Umugabo wahuye n’icyo kibazo, asabwa guhagarika igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina byibura ukwezi kumwe, agahabwa imiti igabanya uburibwe no kwandura. Nyuma yo kuvurwa ni ngombwa kujya uzirikana kubaza muganga no kumubwira uko umerewe kugira ngo bitazongera hanyuma akagufasha kumenya uko uzajya utera akabariro witonze.
Benshi mu bagabo iyo babwiwe ko bagiye kumara ukwezi badatera akabariro , bagira agahinda ndetse akaba yanarwara zimwe mu ndwara zikomeye ari nayo mpamvu agomba guhorwa hafi.
Isoko: Mayo Clinic , Emedicine,Pubmed.ncbi na Uptodate