Bayobowe na Lamine Yamal ! Abakinnyi 5 bakiri bato batanga icyizere

15 hours ago
by

Umupira w’amaguru , ni imwe mu mpano zitunze abantu benshi ku Isi. Muri abo harimo n’urubyiruko rukiri mu myaka mito kandi akaba ari nabo binjiza amafaranga menshi ugendeye ku gihe bafite mu kibuga.

Si kenshi uzasanga ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Bihugu bitandukanye harimo abarengeje imyaka 40 cyangwa munsi y’ayo gato,  niyo mpamvu umunsi.com, twahisemo kureba mu ngumi zose, duhitamo impano z’abakiri bato ariko bamaze kumenyakana mu guconga umupira w’amaguru ndetse batanga icyizere.

1.Lamine Yamal: Lamine Yamal , ashobora kuba ari we mu kinnyi uteye ubwoba , irerero rya FC Barcelona rizwi nka La Masia ryabyaye nyuma ya Lionel Messi. Uwo musore amaze kwerekana ko impano ye ari ugikina umupira w’amaguru binyuze mu bihembo no mu buryo atsinda ibitego atitaye ku ikipe bari gukinana , akabikora muri FC Barcelona no mu ikipe y’Igihugu.

Mu kibuga, ba myuganirori b’iyo bahanganye , baba bafite impungenge z’uko isaha n’isaha arababuza agahimbazamusyi k’intsinzi nk’uko yaraye abikoze ubwo Espanye yatsindaga Ubufaransa 5:4. Ku myaka 17 gusa, yafashe umwanya wa mbere muri Fc Barcelona no mu ikipe y’Igihugu , yicaza abamurusha ibigango atanga igisobanuro cy’uko umupira udasaba imyaka. Uwo kandi aherutse gusinyira Fc Barcelona amasezerano azamugeza muri 2031.

Lamine Yamal mu ikipe y’Igihugu ya Espanye akurikira umupira
Ni umwe mu bakinnyi bazi kureba mu izamu bigatanga icyizere kuzahazaza he.

2.Jude Bellingham:  Jude Victor William Bellingham ukina muri Espanye muri Shampiyona ya La Liga aho akinira ikipe ya Real Madrid. Ku myaka 21 y’amavuko ni igisobanuro cyo kumenya umupira w’amaguru no kuwukoresha ibyangombwa areba mu izamu. Jude Victor , atanga icyizere cyo kuba umukinnyi wa mbere mu iza mu myaka iri imbere.

3.Pedri(o): Uwo ni umusore wa FC Barcelona ukinana na Lamine Yamal n’abandi. Uwo musore yitwara nk’umaze imyaka myinshi mu mupira w’amaguru kuko amaze kwegukana ibikombe birimo Golden Boy na Kopta Trophy muri 2021.

Pedro Gonzalez Lopez [Pedri], afite imyaka 22 y’amavuko kandi atanga icyizere cyo kuzakomeza gukina umupira w’amaguru kugeza mu myaka myinshi iri imbere. Ni umukinnyi wo hagati mwiza muri FC Barcelona no mu ikipe y’Igihugu ya Espanye.

4.Jamal Musiala: Masiala ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, amaze kumenyekana cyane kuko muri 2024 yatwaye igikombe kizwi nka Golden Boot gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse anashyirwa mu ikipe y’Irushanwa rya Euro2024 kabone n’ubwo Ubudage bwari bamaze gusezererwa. Musiala afite imyaka 22 y’amavuko .

5.Endrick: Ni umusore wo muri Brazil, atanga icyizere cy’ejo hazaza muri ruhago dore ko ubu akinira ikipe ya Real Madrid. Endrick Felipe Moreira de Sousa yamenyekanye nka Endrick afite imyaka 18 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abagabo gusa: Wabigenza ute mu gihe wavunitse umutsi w’igitsina ?

Next Story

Impamvu Chris Brown agomba gutaramira Abanyarwanda ku kabi n’akeza

Latest from INKURU NYAMUKURU

Go toTop