Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yongeye gushimangira ko umubano we na Elon Musk wamufashije kwicara muri White House nanone , warangiye burundu.
Ibi yongeye kubyemeza mu kiganiro yagiranye na NBC News ku wa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025 aho yagize ati:”Ndagira ngo mbihamirize rwose”. Ubwo yabazwaga niba yifuza kongera kuzahura uwo mubano, Donald Trump yabihakanye mu ijambo rimwe ati:”Oya”.
Donald Trump yongeye kugaruka kuri ibyo nyuma y’umwuka utari mwiza hagati ye na Musk, ndetse akaba yari anaheruka gutangaza ko agiye kugurisha imodoka yari yaraguze mu ruganda rwa Elon Musk rwa Tesla dore ko yamufashaga kuzamamaza nk’inyiturano yo ku mufasha gutsinda amatora y’umukuru w’Igihugu ndetse akabikora nk’umuntu we wa hafi.
Elon Musk , ni umwe mu banyamafaranga bashoye akayabo k’amafaranga menshi mu matora bafasha Trump ndetse aza no kugera ku ntego ze zo kongera kuyobora Amerika yifuza ko yaba nshya.
Benshi mu bashyigikiye Donald Trump na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko Elon Musk yinjiriye White House akarengera bityo ko akwiriye guhagarikwa. JD Vance yabwiye Umunyamakuru witwa Theo Von ko Elon Musk yakoze ikosa ryo gutuka Umukuru w’Igihugu cyabo.
Mu gihe gito gitambutse, Elon Musk yanenze itegeko Donald Trump yise ‘Big Beautiful Bill’ ubwo ryacaga mu Nteko Ishinga Amategeko ,aho Musk yavugaga ko niriramuka ryemejwe rizongera amadeni menshi kuyo Leta ya Amerika isanzwe ifite kandi rikangiza ibyo yari amaze kugeraho muri ‘Doge’.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Elon Musk yanditse ko “Iryo tegeko ari ikintu giteye iseseme kandi giteye isoni” gusa ntiyatuka Trump nk’uko byagarutsweho na JD Vance Visi Perezida wa Amerika. Nyuma y’ayo magambo ni na bwo Donald Trump yagaragaje gutenguhwa na Musk cyane.
Elon Musk, yagaragaje ko Donald Trump yagombaga kuba yaratsinzwe amatora iyo atamushyigikira ndetse anamushinja kugaragara mu nyandiko zerekeye Jeffrey Epstein umuherwe wapfiriye muri gereza yarashinjwaga gucuruza abantu mu byerekeye imibonano mpuzabitsina.
Anyuze ku rubuga rwa Truth Social, Donald Trump yasubije Elon Musk ko “Yatakaje ubwenge” ndetse avuga ko ashobora guhagarika amasezerano ye na Leta ya Amerika aho mu kiganiro na NBC News, Trump yavuze ko Elon Musk yasuzuguriye Perezida wa Amerika mu biro.
Yagize ati:”Ndatekereza ko ari ikintu kibi rwose kubera ko arubahuka cyane. Ntabwo wakubahuka Perezida uri mu Biro”.
Elon Musk umukire wa mbere ku Isi kugeza ubu, yatanze agera $250M mu kwiyamamaza kwa Donald Trump , gusa kuri ubu akaba yaramaze no gutangaza ko akoresheje imbuga nkoranyambaga ashobora kuzashyigikira abatavuga rumwe na we mu matora yo hagati mu mwaka utaha avuga ko azafasha abahatana mu matora y’abadepite.
Trump abajijwe ku byo kuba Elon Musk ashobora gushyigikira aba-Democate bahanganye n’ishyaka ry’aba-Republic’ , yasubije ko abikoze yazahura n’ingaruka zikomeye.