Dore ingaruka zo gukuramo inda

1 week ago
by

Kuri benshi gukuramo inda ni igikorwa gikunze kuba impaka cyane mu muryango Nyarwanda ndetse no ku Isi muri rusange, kikaba ari igikorwa gifite ingaruka zitandukanye zishingiye ku buzima, imyitwarire, umuco, ndetse n’Iyobokamana ariko nanone bamwe bakemeza ko hari n’ibyiza gifite ari nayo mpamvu hari ababishishikarizwa kubikora.

N’ubwo hari bamwe ba bibona nk’uburenganzira bw’umugore  cyangwa umukobwa by’umwihariko igihe yahohotewe, hari abandi ba bibona nk’igikorwa kigayitse kandi gishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umubiri n’ubw’ibitekerezo.

Mu Rwanda, n’ubwo gukuramo inda ku bushake bitemewe n’amategeko usibye ku mpamvu z’ubuvuzi, iki kibazo gikomeje kwiyongera mu rubyiruko, cyane cyane abishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Muri rusange, ingaruka za mbere zigaragara ku bakobwa cyangwa abagore bakuramo inda ni iz’ubuzima bw’umubiri. Gukuramo inda binyuranyije n’amategeko cyangwa bikorwa n’abantu badafite ubumenyi buhagije bishobora gutera uburwayi bukomeye cyangwa uwabikoreweho bikamuviramo gupfa.

Hari aho usanga igikorwa gikorwa mu buryo butizewe, mu bwihisho bw’ahantu runaka  hifashishijwe ibikoresho bidakwiriye cyangwa ibinini bitemewe, bigatuma abagore cyangwa abakobwa babikora bagira ibibazo birimo kubura amaraso menshi, gukomereka ku myanya ndangagitsina, n’ibindi bibazo bikomeye bishobora no gutuma umugore atazongera kubyara ukundi mu buzima bwe.

Uretse ingaruka z’ubuzima bw’umubiri, hari n’ingaruka z’ubuzima bwo mu mutwe. Abagore benshi bakuramo inda nyuma bagira agahinda kenshi, kwiheba, ndetse bamwe bagashidikanya ku gaciro kabo mu muryango. Ibi bikurikirwa no kwigunga, kwiheba, ndetse n’ibindi bibazo by’imitekerereze nko kugira indoto mbi, kugira ubwoba, no kutisanzura mu bandi. Hari n’aho bigera ku rwego rwo kwiyahura bitewe n’agahinda gakabije no kwicuza icyemezo bafashe.

Mu bijyanye n’imibanire n’abandi bantu ndetse n’umuco, gukuramo inda bishobora gutuma umugore atakaza icyizere mu muryango no mu bantu bamukikije. Mu muryango Nyarwanda, inda ifatwa nk’impano y’Imana kandi ikaba ikimenyetso cy’ubuzima. Iyo umuntu akoze igikorwa nk’icyo, by’umwihariko iyo bimenyekanye, ahura n’ibibazo birimo gutukwa, no kumufata nk’udakwiye.

Ibi byose bituma umukobwa cyangwa umugore abaho mu bwigunge, rimwe na rimwe akaba yatakaza icyizere cyose bari bamufitiye kuko bamwizeraga nk’umuntu utakwihekura ari na yo mpamvu gukuramo inda ku bushake amategeko atabyemera.

Ingaruka zishingiye ku myemerere n’idini. Amadini menshi abona gukuramo inda nk’icyaha gikomeye, gisa no kwica ikiremwa kitaravuka. Iyo Umukristu cyangwa undi muntu wubaha Imana akoze igikorwa nk’icyo, bimugiraho ingaruka, kuko yumva atakiri mu nzira y’Imana.

Ibi bishobora gutuma umuntu yitandukanya n’idini, akagira ipfunwe no kutongera kwisanga mu bandi.

Muri rusange rero gukuramo inda ni igikorwa kigira ingaruka zikomeye ku wa gikoze mu gihe bikozwe na bi. Ni ingenzi ko urubyiruko rwigishwa kumenya uburyo bwo kwirinda gutwara inda zitateguwe, binyuze mu biganiro byubaka, uburezi bushingiye ku mico n’indangagaciro, ndetse no kungurana ibitekerezo n’ababyeyi n’abarezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

DRC: Abagore baburiye abagabo ku rugamba bakoze imyigaragambyo bishyuza amezi 4 ashize badahembwa

Next Story

NKORE IKI ? ! Natsindite agera kuri 5,000,000 RWF muri Bet none umugore wanjye arayashaka yose

Latest from Ubuzima

Go toTop