Abagore bafite abagabo baburiye ubuzima ku rugamba rwa FARDC na M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari kwishyuza amezi 4 ashize badahembwa amafaranga y’abagabo babo.Ni imyigararambyo yakorewe mu Mujyi wa Beni mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bishwe n’inzara.
Mu gahinda kenshi cyane kuzuye amaganya, abo bagore bari bafite abasirikare bari imbere ku rugamba ariko bakaza gupfa, bakoze imyigararambyo ku wa Gatanu tariki 06 Kamena 2025, bavuga ko kuva muri Mutarama uyu mwaka batari bakira amafaranga na make nk’umushahara w’abagabo babo bapfuye bari kurwanira Igihugu cyabo cya Congo.
Muri ako gahinda, bagaragaza ko amezi ane ashize ba bayeho mu buzima bubi bwuzuye inzara nk’uko babyivugiye ubwo bari kuri ‘General Inspectorate of the Armed Forces of the Republic of Congo’ , FARDC.
Umwe muri abo bagore , yagaragaje agahinda n’umubabaro aterwa n’uko umugabo we yapfuye muri 2020, akamusigira abana ariko akaba abayeho nabi kubera kubura ibyo abatungisha.
Mu magambo ye yagize ati:”Twahisemo kuzura mu mihanda mu maso yabo, kubera umubabaro dufite. Imishahara y’abagabo bacu baguye ku rugamba yarabitswe kuva muri Mutarama uyu mwaka. General Inspector , bakomeza batubeshya, baduha amasezerano yuzuyemo ibinyoma. Umugabo wanjye yapfuye muri 2020 aguye Nyanzale. Yansigiye abana 8. Ubuzima tubayemo burakabije ni bubi cyane”.
Ni imyigararambyo , yabaye mu mutuzo ariko abo bagore bagaragaza umubabaro batewe no kuba bimwa amatwi ndetse bakanahabwa amasezerano arimo ibinyoma na Leta yabo nyamara abagabo babo baritanze cyane kugeza bapfuye.
Abo bagore basabye Leta ya Congo n’Igisirikare cya FARDC gusobanura impamvu iyo mishahara yatinze kugeza amezi ane ashize kandi babasaba kurekura ayo mafaranga mu maguru mashya mu rwego rwo kurengura no guha icyubahiro ibyo abagabo babo bakoze kugeza baguye ku rugamba.
Ikinyamakuru cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukesha iyi nkuru gitangaza ko bagerageje kuvugana n’umwe mu bayobozi ba Congo no mu Gisirikare cya FARDC ariko ntibibakundire.
Iyo myigararambyo y’abagore mu Mujyi wa Beni, ije nyuma y’indi yabereye muri Bunia mu Murwa Mukuru w’Intara ya Ituri nabo bakaba barasabaga ko abagabo babo bahabwa icyubahiro bagahabwa amafaranga y’umushahara ukomeza kubafasha kubaho.