Ku nkengero z’ikiyaga ka Kivu , mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu , ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hafi y’uruganda rwa Bralirwa ahazwi nko kuri Brasel , ni ho hari igicumbi cy’akaruhuko n’umunezero udasanzwe kimaze kumenyekana nka El Classico Beach Chez West Bar & Restaurant .
El Classico Beach Chez West Bar & Restaurant imaze kuba kimenyabose kubera kwakira neza abayigana, uburyohe bw’umuziki ucurangirwa ku mahumbezi y’ikiyaga cya Kivu ndetse n’imitekere y’amafunguro mu buryo bwihariye .
Usibye amafunguro ateguranywe ubuhanga budanzwe ndetse n’ibinyobwa bikonje ; iyi Bar & Restaurant ikomeje kwagura ubwiza n’uburyo bwa serivisi iha abantu bayigana , aho yazanye uburyo bwo gufasha abayigana kwishima batembera mu kiyaga cya Kivu bari mu bwato bwiza kandi ku giciro gito .
Bumwe muri ubu bwato buhari burimo ubuzwi nka Speed Boat , aho ushobora kubutemberanamo n’abawe bukagutembereza mu duce turimo ku Karwa k’amahoro,ku Mashyuza ndetse no Ku karwa k’abakobwa ku giciro kiri hagati y’ibihumbi makumyabiri ndetse n’ibihumbi mirongo irindwi by’amafanga y’u Rwanda .[20,000 frw – 70,000frw .]
Ubwato bwa Fronting Table bushobora kuganirirwamo n’abantu barenze umwe basohokanye nabwo bugutembereza muri utu duce ku giciro kiri hagati y’ibihumbi cumi na bitanu n’ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda [15,000 frw – 50,000 frw.]
Kurundi ruhande kandi ibiciro byo gutembera mu bwato bwa wooden Boat bukundwa na benshi kubera ko nta tandukaniro rinini riri hagati yabwo n’ubusanzwe bukoreshwa mu muco w’iwacu byakubiswe ishoka , dore kuri ubu guhera ku mafaranga 10,000 frw kugeza ku mafaranga 45,000 frw ushobora gutembera mu duce turimo Ku Mashyuza, Ku Karwa k’Amahoro ndetse no ku Karwa k’Abakobwa .
El Classico Beach Chez West inabazanira byinshi mu byamamare byakunzwe mu muziki nyarwanda bikahataramira ndetse abahasohokeye baharanira kongera kuhagaruka kubera uburyo basanga batunganirijwe ibyo bifuza ku rwego rudasanzwe .
Niba ushaka gusohokana n’umuryango wawe , umukunzi wawe cyangwa uri umushyitsi mu Rwanda ushaka gukorera ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu , El Classico Beach Chez West ni ho hantu honyine ho kugana ukaryoherwa n’ubuzima . Akarusho kandi nuko ushobora guhamagara kuri nimero 0783256132 cyangwa kuri 0784222220 ndetse no kuri 0789400200 ugatanga komande ya serivisi wifuza .
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.