FIFA Club World Cup 2025: Manchester City itsinze Waydad

13 hours ago
by

Mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe, ikipe ya Manchester City yatsinze Waydad yo muri Morocco ibitego 2:0. Ni umukino wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2025.

Uwo mukino wabereye kuri Stade yitwa Lincoln Financial Field iherereye mu Mujyi wa Philadelphia, Pennsylvania , aho bakinaga mu itsinda G. Ikipe ya Waydad ikaba ikaba itabashije kwikura imbere ya Manchester City isanzwe ikomeye muri Shampiyona ya Champions League yo mu Bwongereza.

Ikipe ya Manchester City yashyizemo Igitego cya mbere ku munota wa 2′ w’umukino aho cyatsinzwe na Phil Foden wanyuze ku ruhande rw’iburyo hafi y’urubuga batereramo Penaliti nyuma y’aho umunyezamu wa Waydad, Mehdi Benabid yari amaze kwegezwayo , Phil Foden yahise ashyiramo igitego ku mupira yahawe na Jeremy Doku

N’ubwo ikipe ya Manchester City yari imaze gutsinda igitego ntabwo yigeze ituza kuko Waydad yahise ishyiramo imbaraga ishaka kwishyura ariko biba iby’ubusa. Ku munota wa 32′ w’umukino , umukinnyi wo muri Afurika y’Epfo ukinira Waydad witwa Lorch yashatse gushyiramo igitego ariko yimwa inzira na Enderson umunyezamu wa Chelsea.

Ku munota wa 42′ w’umukino Jeremy Doku na we yashyizemo igitego cya Kabiri nyuma yo guca murihumye Boutouil wa Waydad.

Soma inkuru bifitanye isano  Elon Musk yongeye kuyobora abakire ku Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Iran ntizigera imanika amaboko kugirango ishimishe Trump : Ayatollah wa Iran

Next Story

FIFA Club World Cup 2025: Rwabuze gica hagati ya Real Madrid na Al Hilal Casablanca

Latest from Imikino

Go toTop