Amarira ni yose ku mugore ucuruza ibijumba ku muhanda muri Kenya wagiye mu rusimbi agakina ‘Aviator’, agera kuri 2,731,819 RWF bagahita bayarya agatahana arira nk’uruhinja ndetse avuga ko n’igishoro cye cyashize ubu akaba ari gusaba umuhisi n’umugenzi.
Uwo mugore utuye ahitwa Mwatate , Taita Taveta afite agahinda kenshi no kwicuza, nyuma y’aho bamushoye mu rusimbi rw’imikino y’amahirwe , agakina uzwi nka ‘Aviator’, bakamurya adakozemo agera kuri 2,731,819 RWF.
Kimwe n’abandi bagore bose bicyishakisha, uwo mugore witwa Grace, yafashe gahunda yo gutangira kubika amafaranga agamije kuzaguramo umurima akubaka akava mu bukode burembeje abatari bake muri iyi Si, akizera ko ari bwo yari kuzabona uko yizigamira adatanga ikode. Muri uko kuzigama , yakoresheje ‘Telefone’[Mobile Banking].
Muri icyo gihe kandi ngo yari atuje, ari kwishyurira ishuri umwana we w’umuhungu ugeze mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza kugeza inshuti ije kumuha igitekerezo cyo gutangira gukina imikino y’amahirwe ariko yitsa kuri Aviator kuko ngo ari yo itanga amafaranga menshi.
Grace yatangaje ko ubusanzwe yize uburezi mu mashuri yisumbuye ariko kubura akazi bituma ajya ku muhanda gutangira gushakisha acuruza ibijumba akaba ari naho yari ategereje amakiriro.
Yagize ati:”Nari ngowe cyane no kwishyurira umwana wanjye ishuri, kwishyura inzu , guhaha ndetse no kwishyura inguzanyo nari nafashe muri Banki. Ubwo narakinnye yose barayarya kandi ubu ntabwo nabasha kugura icyo kibanza nashakaga kuko ubu nsigaranye 327,818 RWF gusa”.
Yakomeje agira ati:”Buri Kwezi natangaga 163,909 RWF yo kwishyura Banki kuri iyo nguzanyo ariko mfite agahinda gakomeye, ndimo kwicuza”.
Kugeza ubu Grace ari gushakisha umugiraneza wamuha akazi cyangwa akamuha igishoro cyo kongera gutangiza ‘Ubucuruzi’ bw’ibijumba yari yaratangiye kandi amaze kubona icyerekezo.
Si uwo wenyine, wahombejwe na Aviator, kuko benshi haba mu Rwanda no muri Kenya barira ayo kwarika kubera imikino y’amahirwe birirwamo. Hari undi wo muri Kisumu witwa Ochienge na we wariwe amafaranga yose yari afite binyuze mu mikino y’amahirwe by’umwihariko Aviator.
Uwo yari umunyeshuri , na we aza kubwirwa Aviator n’inshuti ze aafaranga yose yo kwishyura ishuri arayakina barayarya asubira mu rugo. Muri Kenya, abo Aviator cyangwa indi mikino y’amahirwe yariye, basaba Leta gukuraho iyo mikino bagaragaza ko uretse kubahombya ari nk’ikiyobyabwenge kuko ngo ituma badakora.