Portugal yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Espanye kuri Penaliti

1 week ago
by

Ikipe y’Igihugu cya Portugal yegukanye UEFA Nations League itsinze Espanye Penaliti 5 kuri 4. Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi kuko amakipe yombi yakinnye iminota 120.

Umukino wanyuma w’irushanwa rya UEFA Nations League  wahuje ikipe ya Espanye na Portugal wahurije imbaga y’abatari bake bari baje kureba umwana ukuri muto Lamine Yamal na Cristiano Ronaldo na cyane ko bose bamaze igihe bitwara neza. Muri uwo mukino ikipe ya Espanye yakoresheje imbaga zose zishoboka kimwe na Portugal.

Ku ruhande rwa Portugal habanjemo ; Costas , Nevas , Dias, Inacio, Mendez, Silva , Vitinha , Fernandez, Conceicao , Ronaldo na Neto. Ikipe ya Portugal yakoze impinduka ishyiramo Nevas na Francisco kuko bitwaye neza mu mukino wa 1/2 bakinnyemo n’Ubudage kandi baragiyemo basimbuye.

Ku rundi ruhande ikipe ya Espanye yabanjemo Mingueza , Simon, Le Normand Huijsen , Cucurella , Pedri(o), Zubimendi , Ruis , Lamine Yamal,Williams na Oyarzabal. Ni umukino wahuye rutahizamu Cristiano Ronaldo na Lamine Yamal ku nshuro ya Mbere bikaba mu byatumye uhangwa amaso cyane n’abantu. Cristiano Ronaldo, yakinaga muri Al Nassr muri Saudi Arabia mu gihe Yamal yari ari kwishakisha muri Fc Barcelona ku myaka 15.

Kuri Lamine Yamal kandi uyu ni wo mukino we wa nyuma yari akinnye nyuma ya European Championship ibikombe bibiri bya La Liga na Copa del Rey akaba ari imikino ya nyuma yakinnye mbere y’uko yuzuza imyaka y’ubukure ,18.Muri European Championship yaratsinze no muri Nations League nabwo aratsinda ubwo Espanye yanyagiraga Ubufaransa 5:4.

Mu bijyanye n’amateka Lamine Yamal yakoze arenze aya Cristiano Ronado mu gihe cye cy’ubwana ubwo yari afite imyaka 18. Umukino wabahuje wabaye imbaturamugabo kuri aba bakinnyi bombi aho bageze ku munota wa 90 ari 2:2 hakongerwaho iminota 3′ nayo ikarangira nta gitego kibonetse.

Ibitego byabonetse byatsinzwe na Mikel Oyarzabal ku munota wa 45′ na Martín Zubimendi  ku ruhande rwa Espanye mu gihe ku ruhande rwa Portugal byatsinzwe na Nuno Mendes ku munota wa 26 na Cristiano Ronaldo ku munota wa 61 q’umukino.

Agace ka Mbere ka ‘Extra Time’ kagiye kurangira amakipe yombi anganya 2:2′ gusa ni agace kihariwe cyane n’ikipe ya Portugal ya CR7.

Kugeza ku munota wa 117 nta kipe yari yabasha kureba mu izamu ry’indi kipe. Mu gihe byaba birangiye gutya haterwa Penaliti.

Amakipe yombi agiye kujya muri Penaliti nyuma y’aho iminota 90′ irangiye ari 2:2′ hakongerwaho iminota 30 na yo ikarangira ari nta gitego cyinjiye mu izamu. Kugeza ubu hategerejwe kureba urabasha kwegukana igikombe cya UEFA Nations League.

Iminota 30′ hongereweho umunota 1 w’inyongera na wo urangira nta gitego kibonetsemo.

Ubwo CR7 yari amaze gutsinda igitego.
Cristiano Ronaldo yaguranye ishati na Nico Williams wa Espanye ubwo igice cya Mbere cy’umukino cyari kirangiye.
Binjiye mu gace ka nyuma ka ‘Extra Time’ mu gihe byaba byanze haterwa Penaliti.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo yatewe agahinda n’uko yagiye kwisuzumisha kubyara agasanga intanga ze zarapfuye

Next Story

Cristiano Ronaldo yavuze ko nta mpamvu yo guhagarika umupira w’amaguru

Latest from Imikino

Amasezerano ya Lamine Yamal agiye kuvugururwa

Lamine Yamal watangiye kugabirwa Ballor d’Or, yabaye umukinnyi udasubirwamo muri uyu mwaka w’imikino byanatumye ubuyobozi bw’Ikipe ya FC Barcelona butangaza ko niyuzuza imyaka y’ubukure,
Go toTop