Cardi B yaciye amarenga y’urukundo rwe rushya nyuma yo gutandukana na Offset

5 hours ago

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Cardi B akomeje kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’abanyamerika witwa Stefon Diggs nyuma y’aho aba bombi baraye bagaragaye mu mihanda y’ i Paris bafatanye agatoki ku kandi .

Ku mugoroba wo ku munsi wejo ku wa mbere tariki ya 23 Kamena 2025 , abarimo gusura umujyi wa Paris batunguwe no kubona umuhanzikazi w’icyamamare Cardi B ari kumwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’abanyamerika [ NFL] bafatanye akaboko bari kuva muri resitora izwi cyane ya Siena iherereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa .

Mu myambirire itangaje ,Belcalis Cephus Marlenis wamenyekanye nka Cardi B wari waserutse mu ikote ry’uruhu rifite ibara ry’umukara , ipantalo nini ifite ibara ry’ubururu [boy freind] ,umukandara wa zahabu ndetse n’ingofero idasanzwe, yafotowe arimo asohoka muri iyi resitora arimo avugira kuri telefoni afatanye mu ntoki na Diggs .

Uku gufotorwa kw’aba bombi kubaye nta minsi myinshi itambutse , Cardi B w’imyaka 32 ashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘ Outside’ yumvikanamo amagambo asa nkaho aca amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo n’uyu mukinnyi ndetse no kwibasira uwari umugabo we Offset .

Aho mu gitero cyayo cya kabiri kigira giti : ” umukinnyi nkunda uturuka mu ikipe mfana ndetse turanaganira cyane .”Amagambo asa nk’agaragaza ko Stefon Diggs ashobora kuba ari we musimbura mushya wa Offset mu mutima we .

Ubwo yari mu kiganiro yacishije ku ruganiriro rwo ku rubuga rwa X ruzwi nka Space, Cardi B yahishuye agahinda aterwa no kuba ari we wishyura byose bigenda ku bana yabyaranye n’umuraperi Offset birimo amashuri , abashoferi babatwara n’abandi bakozi babitaho mu buzima bwa buri munsi .

Aho yagize ati ; ‘Uyu mwaka wose ni ngewe uri kwishyura buri kimwe , umushoferi wihariye ,amashuri ahenze ,abakozi bo mu rugo n’ibindi byose bikoreshwa n’abana ni nge ubyishura .’

Uyu mubyeyi kandi yanemeje ko yishyura amadolari 10,000 buri kwezi ku mushoferi ,45,000$ ku ishuri ry’abana ndetse n’andi arenga gato 100,000$ ya buri kwezi kandi ko Offset ntacyo atangaho ahubwo ko yanabirenzeho agatangira kumwishyuza .

Mu mwaka wa 2017 , nibwo Cardi B  yambikanye impeta y’urudashira na Offset gusa mu mwaka wa 2024 nibwo byemejwe ku mugaragaro ko aba bombi batandukanye burundu ndetse bagabana inshingano ku bana babo batatu babyaranye barimo Kulture w’imyaka 6 ,Wave w’imyaka 3 ndetse na Blossom ufite amezi 8 gusa .

Ivomo : Daily Mail na 24 Digital .

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kayonza : Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we kuva afite imyaka 7 kugeza kuri 25 !

Next Story

King James yahishuye inkomoko y’izina rye ry’ubuhanzi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop