Umuraperikazi w’umunyamerika , Ice Spice yatunguye isi y’imyidagaduro ubwo yatangazaga amagambo adasanzwe ku rukundo rw’umuhanzikazi rurangiranwa Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce .
Umuraperikazi witwa Isis Naija Gaston wamenyakanye nka Ice Spice yavuze amagambo yatunguye benshi ubwo yari asabwe kugira icyo atangaza ku mubano w’inshuti ye magara ,Taylor Swift n’umunyamerika w’imyaka 35 ukina umupira w’amaguru w’abanyamerika [NFL] Travis Kelce .
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru Entertainment Tonight ubwo yari arimo guca kuri tapi itukura y”ibihembo bya Kid’s Choice 2025 , Spice yabajijwe ikintu abantu batazi ku rukundo rwa Swift na Travis rumaze imyaka isaga ibiri .
Aho yagize ati ; ‘Buri uko mubabona ni abantu basekeje cyane . Muri make , ni bamwe mu nshuti zange zinsetsa cyane , bagira urwenya rwinshi . Ndabizi ntimwabibatekerezaho ariko ni ukuri .’
Ubucuti bwa Spice na Swift bwatangiye kuba nk’uduti tw’inkubirane mu mwaka wa 2023 , ubwo aba bombi bahuriraga mu ndirimbo bise Karma Remix byemezwa ko yatumye bazamura urwego basangizanyagaho ibitekerezo ndetse n’imishinga yerekeye umiziki .
Karma Remix yarakunzwe cyane ndetse inakora amateka yo kugera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rukorwa n’ikinyamakuru Billboard ruzwi nka Billboard hot 100+ songs .
Kuva bakorana iyi ndirimbo , Spice na Swift bakomeje kugaragara inshuro nyinshi bari kumwe ndetse inshuro iheruka niyo baherutse kugaragara bitabiriye umukino wa super bowl ubwo bari baje gushyigikira ikipe ya Kansas City Chief ikinamo umukunzi wa Taylor, Travis Kelce.
Kurundi ruhande ,Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Rolling Stone , Taylor Swift yashimangiye ko ahanini yahujwe na Spice Diana kubera ko akunda abahanzi bato bafite impano idasanzwe .
Aho yagize ati : “Nkunda guhura n’abahanzi bakiri bato bafite amatsiko yo kumenya uko ibintu byose bikorwa,haba mu buryo bw’ubucuruzi ndetse n’igenamigambi ry’urugendo rwa muzika rwabo .”
Swift kandi yanemeje ko yakundiye Ice Spice ko atari umuhanzi ukeneye gufatwa akaboko muri buri ntambwe agiye gutera ahubwo ko ashaka kuba umuyobozi w’icyerekezo cy’umuziki we .
Nubwo aba bahanzi bombi bakora injyana zitandukanye kuko Taylor Swift akora injyana ya Pop mu gihe Ice akora kimwe mu bice bigezweho by’injyana ya Hip Hop cyitwa drill ; gusa ubwubahane n’ubunyamwuga bwabo bwatumye bakomeza gukorana .
Ivomo : Marca ,Geo .Tv na Times of India
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.