Ishimwe Clement yahaye gasopo Platini P wahoberanije Knowless na Safi Madiba

1 week ago
by

Umugabo wa Knowless Ishimwe Clement, mu mvugo ikarishye yabwiye Platini P ko yarengereye kubera gufata amafoto ya Knowless na Safi Madiba akayahoberanisha yifashishije ikoranabuhanga [Al]. Ibyo akaba yabikoze mu ndirimbo ye nshya yise ‘2009’.

Ni indirimbo irimo amagambo yo kwinigura ku bantu runaka atavuga amazina ariko bikumvikana ko arimo kubaha ubutumwa mu buryo buziguye. Mu gusoza iyo ndirimbo yise 2009, Baba yifashishije amafoto y’abantu batavuga rumwe , arabahoberanya.

Muri uko guhoberanya abo bantu na we ntabwo yishyize ku ruhande kuko yihoberanyishije na TMC ba banye muri Dream Boys, ahoberanyisha Nizzo na Safi Madiba , DJ Bob na DJ Zizou, Knowless na Safi Madiba , Bruce Melodie na The Ben , Riderman na Neg G The General.

N’ubwo urebye ayo mashusho watekereza ko icyifuzo cy’uwo muhanzi ari uko abo yahoberanyishije bakwiyunga , gusa Platini P ntabwo yabonetse ku murongo ubwo ikinyamakuru kimwe cyageragezaga ku muhamagara ngo agire icyo abivugaho. Ku rundi ruhande kandi Ishimwe Clement akaba umugabo wa Knwoless ari na we ureberera inyungu ze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga , yagaragaje ko atishimiye ibyo Baba yakoze.

Muri uko kugaragaza ko yarengereye , Ishimwe Clementin yanditse ati:”Warengereye muvandimwe Platni P’. 2009 ni indirimbo igaragaza neza urugendo rwa Platini P muri muzika ndetse na Dream Boyz yari igizwe na TMC na we. Ni indirimbo kandi yumvikanamo amagambo adasanzwe inkuru y’urukundo n’umugore we batandukanye aho avuga ko ‘Gutandukana kwabo bishobora kuba ari igeno’ ariko akijundika abagabo babiri babigiyemo batumwe n’ubwo atabavuze amazina.

Platini P winjiye muri muzika muri 2009 ashimira abarimo Lick Lick wamukomeje umutima mu bihe bigoye, agaragaza ko mu byamugoye harimo kubona inshuti ze zigenda harimo ‘TMC’ . Ati:”Natawe imihanda ndayimenyera , inshuti ziraza zikagenda , Indatwa yantabye mu nkiko ‘Bless’ Mendez [Ishimwe Clementin wa Kina Music] ntiwamvuyeho”.

TMC na Platini P batandukanye muri 2020 ubwo itsinda ryabo ryasaga n’iritagifite imbaraga TMC ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kwiga no gushakira ubuzima nk’uko yabitangaje ubwe. Platini P, yakunze kugaragaza agahinda ko kuba yarasigaye wenyine mu itsinda akavuga ko ari ugutereranwa.

Mu bandi bahanzi bavuzwe na Platini muri iyo ndirimbo harimo; Devydenko , Element Eleee n’abandi bagize uruhare mu muziki we amazemo imyaka igera kuri 16 yose. Uwo muhanzi kandi ari mu myiteguro yo gusohora umuzingo ahuriyemo na Nel Ngabo bise ‘Vibranium’ izajya hanze muri Nyanga 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Donald Trump yavuze ko umubano we na Elon Musk warangiye

Next Story

Nandy wo muri Tanzania yashyizeho igihembo cy’amafaranga 5,380,541 RWF ku muntu uzamubonera Impeta ye yatakaye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop