Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yatangaje ko inkomoko y’iri zina ryaturutse ku kuba yarashakaga izina ryamutandukanya n’abandi bahanzi bitwaga gutyo ariko nanone ridahabanye cyane n’amazina ye nyakuri .
Ubwo yari mu kiganiro cyitwa Password cya televiziyo y’igihugu , King James yatangaje ko ubwo yarimo agerageza gushaka izina rye ry’ubuhanzi ,yabanje gutekereza kwita James gusa abantu bari bamuri hafi bakamubwira ko hari abantu benshi bitwa gutyo ari nabyo byatumye ashaka iri jambo yongeraho .
Aho yagize ati ;’ Nageregeje gushaka izina mu byukuri ushobora kwitwa abantu bagahita bakumenya , mbanza gushaka kwitwa James gusa ariko bakambwira ba James ari benshi . Rero niho nahereye nshaka akandi kantu nongeraho kugirango bikore itandukaniro nitwa King James .’
King James yanavuze ko ari we wihimbiye iri zina ndetse ko na mbere y’aha yari yabanje kugenda yiyita andi mazina atandukanye harimo n’izina ‘Mr.Sky’ yabanje kwiyita mbere yuko atangira urugendo rwe rw’umuziki rwa kinyamwuga .
King James kandi yavuze ko nubundi izina ‘King’ ngo ryari izina yakundaga cyane guhera mu bwana bwe kubera ko yakundaga gusoma ibitabo by’umunyamerika w’impirimbanyi y’ubwisanzure, Martin Luther King ndetse noneho ubwo yakongeragaho yumvishe bivugitse neza .
Ati : ‘Nakundaga cyane gusoma … ibintu bijyanye na Martin Luther . Ni naho byatangiriye ndetse nongeyeho aka kantu ka King numvishe bihise bisona neza kubera nakundaga gukurikirana ayo mateka .’
King kandi yanavuze ko hari igihe kimwe yashatse kureka gukora umuziki ahanini biturutse ku kuba igihe yari yarihaye cyo kugera ku gasongero mu miziki cyarageze atarabigeraho .
Aho yagize ati : ‘Nagiye niga mu buzima bwa buri munsi, gusa icyo gihe nari nabuze ukwihangana kandi ni byiza ko ugomba gutegereza , gusa icyo gihe numvaga biri kuntindira cyane kubikuramo icyo numvaga nshaka kubikuramo bitewe n’inzozi nari mfite . Ndavuga nti ndabona biri gutinda ngiye kubireka .’
King James uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘MOWANA ‘, yatangiye umuziki we ahagana mu mwaka wa 2006 ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye ndetse mu mwaka wa 2009 atangira kuba umuhanzi mu buryo bwa kinyamwuga ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Intinyi’.
Jimmy Gatete is a dynamic, Multi-skilled journalist with a broad expertise spanning sports, politics, and international affairs.