Nigeria: Umwana w’imyaka 14 biravugwa ko yiyambuye ubuzima akoresheje amarasi y’inkweto

3 weeks ago
by

Umusore w’imyaka 14 y’amavuko wo mu gihugu cya Nigeria byavuzwe ko yitwa Donald, yiyahuje amarasi y’inkweto ahita apfa.

 

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye tariki 28  UKWAKIRA 2023, [Ku wa Gatandatu], ibabaza benshi na cyane ko Donald ngo yabanaga na nyirakuru we batuye ahitwa Ekondo Street muri Nigeria.Inshuti ya hafi y’uyu musore yitwa Eyo, yavuze ko yabyutse mu gitondo agafunga amarasi bisanzwe ubundi bakamutuma kugura ifu y’ubugari.

 

 

Uyu watanze amakuru, yavuze ko Donald , atigeze agaruka ndetse ngo ubwo yagendaga Eyo akaba aribwo bwanyuma yamubonyeho.Ubwo yaburaga, inshuti n’umuryago baratabaje nyirakuru we atanga amatangazo ahantu hanyuranye kugira ngo arebe ko hari uwamubonera umwuzukuru.

 

Ubwo Donald yaboneka yari yavuyemo umwuka ariko bigaragara ko ntakintu yakoresheje ngo yiyahure uretse umugozi [Amarasi y’inkweto] yari amuri mu ijosi.Uwatanze amakuru yagize ati

 

:”Nta muntu wigeze yumva ijwi rya Donald kugeza abonwe yapfuye.Amaguru ye yari hasi kandi  nta meza yari ihari, kuko iruhande rwe hari amarasi y’inkweto gusa”.Kugeza ikinyamakuru Gistreel cyemeza ko police yatangiye gukora ipererez.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nta muco urimo ! Umwarimukazi yatamaje abanyeshuri be yafashe bari gukopera ubwo yashyiraga hanze amashusho yabafashe

Next Story

Urukundo nyarwo rujya aho rushaka ! Umuforomokazi yakundanye n’umurwayi yari arwaje

Latest from Uncategorized

RIB yihanangirije Sam Karenzi na Regis

Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yaburiye abanyamakuru babiri b’imikino Regis na Sam Karenzi agaragaza ko ibyo bavuga biganisha ku gukora icyaha.
Go toTop